Umuyobozi mushya wa Hezbollah Hashem Safieddine nawe IDF iramwivuganye

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu

Ministre w’intebe wa Isiraheri Benjamin Netanyahu kuri uyu wa kabiri yatangaje ko igisirikali cya Isiraheli cyishe uwari umuyobozi mushya w’umutwe wa Hezbollah Hashem Safieddine wasimbuye Hassan Nasrallah, na we wishwe mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda.

Safieddine wari mubyara wa Nasrallah, ni we wagomba kuyobora uwo mutwe, ari ko kuva mu cyumweru gishize ntabwo arigera agaragara mu ruhame nyuma y’ibitero by’indege simusiga Isiraheri yagabye mu duce tw’umujyi wa Beyiruti tubamo abarwanyi n’abayobozi ba Hezbollah.

Uwari umuyobozi mushya wa Hezbollah Hashem Safieddine

Mu butumwa bwa videwo, ministiri w’intebe Netanyahu yavuze ko ibitero byabo byasenye ubushobozi bwa Hezbollah, byica ibihumbi byabo yise intagondwa barimo Nasrallah, uwamusimbuye n’uwasimbuye uwambusimbuye.

Umutwe wa Hezbollah kugeza ubu ntacyo uratangaza ku bivugwa na Isiraheri.

Netanyanyu yaburiye abategetsi muri Libani kwitonda kuko bashobora kwisanga icyo gihugu gihundutse nka Gaza.

Ibitero by’umutwe wa Hezbollah mu majyaruguru ya Isiraheri bimaze guhitana abantu 49, mu gihe abarenga 500 bamaze guhitanwa n’ibitero bya Isiraheri muri Libani.

Kuri uyu wa kabiri, Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU yatangaje ko umutekano mu burasirazuba bwo hagati urushaho gukendera. Yavuze ko afite ubwabo ko ibitero bya Isiraheri muri Libani bishobora guteza intambara mu karere kose.

By Julien B.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza