Abantu batewe akanyamuneza n’ igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterole

RUGIGANA Evariste Umuyobozi mukuru wa RURA 

Mu izina ry’umuyobozi mukuru warwo RUGIGANA Evariste, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’inzego zimwe z’imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro(RURA) rwasohoye itangazo rimenyesha abaturarwanda bose ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, uhereye kuri uyu wa kabiri taliki ya 08 Ukwakira 2024 saa moya z’umugoroba(19h00′) ibiciro by’ibikomoka kuri peterole byavuguruwe bigabanuka mu buryo bukurikira:

Igiciro cya lisansi ni 1,574frw kuri litiro kivuye kuri 1,629frw kuri litiro. Naho Igiciro cya mazutu ni 1,576frw kuri ltiro kivuye kuri 1,652frw kuri litiro.

Iri tangazo ryacishijwe ku rukuta rw’ urwo rwego ku rubuga X, ryagaragaje ko ahanini iri gabanuka ryashingiye ku ihandagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterole biri ku isoko mpuzamahanga.

Itangazo rya RURA rigaragaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peterole mu Rwanda

Abantu benshi bakimara gusoma iri tangazo batanze ibitekerezo byabo bagaragaza ko bishimiye iri gabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterole, ndetse bamwe basaba ko n’ibiciro by’ingendo ku binyaniziga bitwara abantu mu buryo bwa rusange byagabanuka.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peterole byari bisanzweho

Ihindika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterole rivuze ikintu kinini mu mibereho ya muntu ku isi, kuko rifite uruhare runini mu izamuka cyangwa imanuka ry’ibiciro by’ibindi bicurizwa byose abantu bakenera mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

By Julien B 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza