Abanyamakuru ba RBA barimo Gerard Mbabazi na Anita Pendo basezeye

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Itangazamakuru (RBA) rukomeje gutakaza abanyamakuru bazwi na benshi, ariko byageze ku basezeye mu gihe kimwe ari bo Gerard Mbabazi, Ismael Mwanafunzi, Anita Pendo, Assoumpta Abayezu na Martin Nyirijabo, bitera abantu kwibaza byinshi.

Gerard Mbabazi

Gerard Mbabazi uzwi cyane mu bijyanye n’ibiganiro by’imyidagaduro, yakoreraga ibitangazamakuru bya RBA ari byo Magic FM, Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, ubu bikavugwa ko yaba yagiye kwikorera ku giti cye.

Ismael Mwanafunzi hamwe na Mahoro Claudine bashakanye

Ismael Mwanafunzi wari usanzwe azwi cyane mu kiganiro cyitwa Waruziko cya Radio Rwanda, ariko agakora no mu Ishami ry’amakuru, ubu na we ngo yahavuye ajya kwikorera ku giti cye.

Anita Pendo azwiho kuba umushyushyarugamba mu buzima busanzwe bwo hanze y’Itangazamakuru, ariko by’umwihariko akaba yakoraga ibiganiro by’imyidagaduro ku bitangazamakuru bigize RBA, ari byo Magic FM, Radio na Televiziyo by’u Rwanda.

Umushyushyarugamba Anita Pendo

Anita Pendo agiye gukora kuri Radio Kiss FM, aho abisikanye na Sandrine Isheja Butera, uwo Inama y’Abaminisitiri yateranye mu kwezi gushize kwa Kanama, ikamugira Umuyobozi wungirije wa RBA.

Martin Nyirijabo na Anne Marie Niwemwiza bashakanye

Martin Nyirijabo wari usanzwe akora mu ishami ry’amakuru kuri Radio Rwanda, ni umwe mu bari bamaze igihe kuri RBA, ariko abantu bakaba barimo kwibaza impamvu batakirimo kumwumva, ariko ukuri ni uko ashobora kuba yagiye gukorera Umuryango Croix Rouge.

Assoumpta Abayezu wari usanzwe uzwi cyane mu makuru y’imyidagaduro kuri RBA, na we amaze igihe atahumvikana, bikavugwa ko yaba yagiye kwikorera.

Abayezu Assoumpta

Umwe muri abo banyamakuru twaganiriye, yatangaye ati “(Abagendeye rimwe) uzi ko turi benshi koko! Gusa nta kibazo na gito dufitanye na RBA rwose, jyewe byahuriranye n’uko abandi bagiye.”

Uyu munyamakuru avuga ko RBA ibahemba neza kandi bakorera ahantu heza(muri Environment nziza), gusa ngo byabaye ngombwa kugenda bitewe n’aho buri wese abona agafaranga gatubutse.

 

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza