Kigali: Icyizere cyayoyotse burundu ku basenyewe bari bategerereje guhabwa inzu

Kigali Today yaganiriye na bamwe mu bakuwe(basenyewe) ahitwa amanegeka mu mujyi wa Kigali, bavuga ko imibereho itaboroheye nyuma y’umwaka urenga bamaze bakodesha inzu zigaragara nk’izenda kubagwaho.

Kuva mu kwezi kwa Gicurasi k’umwaka ushize wa 2023 ubwo abaturage barenga 135 bahitanwaga n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba, Umujyi wa Kigali wo wakomeje kwimura abatuye mu nzu zivugwaho kuba zabateza ibyago.

Mu ngo zirenga 7,000 zimuwe ku Gisozi, mu Gatsata n’ahandi kuva muri 2023, harimo urwa Kagoyire Anita(izina twahimbye) wapfakaye, umugabo akamusigira abana babiri b’abahungu.

Byabaye ngombwa ko umwana we mukuru w’imyaka 16 ava mu ishuri ajya gukora akazi ko mu rugo, kugira ngo afatanye na nyina kwishyura ubukode bw’inzu no gushaka icyo bafungura.

Gisubizo Dieudonné(ni ko twamwise), twasanze arimo guhata ibirayi mu rugo rw’umuntu umuhemba amafaranga 1,000Frw buri mugoroba iyo yakoze neza.

Gisubizo arimo guhata ibirayi

Gisubizo agira ati “Iyo bampaye amafaranga, mpa mama ho make andi nkayashyira kuri simukadi, kugira ngo ubutaha nintagira icyo mbona, nzamuhe ayo mfite kuri simukadi.”

Ati “Kwiga nabaye mbihagaritse, nari ngeze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, nabitewe n’ibibazo byabaga biri mu rugo nyuma yo gusenyerwa, najyaga ku ishuri mfite agahinda.”

Uyu muryango ntabwo wagiye kure y’aho wahoze utuye, ubu bakodesha icyumba na salon ku mafaranga 25,000Frw, mu nzu itagira sima, ifite imiryango myinshi kandi ihora isenywa n’ibiza kenshi iyo imvura iguye.

Iwabo w’uyu mwana hamwe n’abaturanyi babo bimuwe mu mwaka ushize ubuyobozi bw’umurenge bubabwira ko buzabishyurira ubukode bw’amafaranga 30,000Frw buri kwezi, kugeza ubwo bazubakirwa inzu igezweho izatuzwamo imiryango myinshi aho bahoze batuye.

Kugeza ubu ariko ngo baheruka amafaranga ibihumbi 90Frw y’amezi atatu bahawe ubwo inzu yabo yari ikimara gusenywa.

Aho iwabo wa Gisubizo bahungiye amanegeka ni mu nzu ihora isenywa n’ibiza

Mu nzu ibangikanye n’iwabo wa Gisubizo hari umwana w’umukobwa twahisemo kwita Tumushime, wigaga muri GS Kibingo i Nyamasheke, ubu akaba yaratsindiye kujya kwiga i Muhanga muri ‘Collège Notre Dame’ i Ntarabana.

Ababyeyi ba Tumushime bakora imirimo y’ubuyede n’ubukarani, bavuga ko amafaranga babona yose ubu ashirira mu guhaha ibyo kurya no kwishyura ubukode bw’aho batuye, bakavuga ko ingaruka zo gusenyerwa zabateje kubura ubwishyu bw’amashuri y’abana.

Tumushime w’imyaka 15 ubu, avuga ko afite ubwoba ko nabura ibyangombwa byo kujya ku ishuri, azaba imburamukoro mu rugo bikamuviramo ingeso mbi.

Twaganiriye kandi na Uwimpaye Laure(na we si ko yitwa bya nyabyo) wari ufite inzu abamo ku Gisozi, akagira n’iy’abapangayi ngo yamuheshaga amafaranga ibihumbi 200Frw buri kwezi, nyuma yo gusenyerwa ubu akaba acumbitse muri kontineri iteretse mu gasoko, aho acururiza ibishyimbo bitetse n’ibijumba byo ku mifungo.

Icumbi rya Uwimpaye ni kontineri itagira ubuhumekero

Uwimpaye ufite abana babiri, umwe w’imyaka 10 y’amavuko hamwe n’uw’itanu, bombi ngo ntabwo bazajya ku ishuri bitewe n’uko atakibona amafaranga yo kubishyurira.

Uwimpaye yakomeje agaragaza ko kuba muri kontineri itagira idirishya bimuteza we n’abana kutabona umwuka uhagije wo guhumeka ninjoro, hakabaho no kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije ku manywa hamwe n’ubukonje bukabije ninjoro.

Umusaza w’imyaka 71 y’amavuko witwa Rutayomba Thacien (ntabwo ari yo mazina ye ya nyayo), twasanze we n’umufasha we Mukamugema Marie Claire (na we si ko yitwa), barimo kubaza udutebe baza kuzunguza mu muhanda nimugoroba, bagira amahirwe uwo munsi ntibatwamburwe kuko ari abazunguzayi, ifunguro ry’umunsi ritagira ikindi kirengaho rikaba rirabonetse.

Igikoni n’inzu Rutayomba yagiye gukodeshamo nyuma yo gusenyerwa

Rutayomba na Mukamugema bari bafite inzu 15 zikodeshwa, ubu na bo bahindutse abapangayi, bakaba bakodesha inzu yenda kubagwaho ifite icyumba kimwe na salon, bakayishyura amafaranga ibihumbi 20Frw, bakabanamo n’abana babiri.

Mukamugema yagize ati “Kuva twasenyerwa nta muntu wo muri uru rugo urishyurirwa mituelle kubera ubushobozi buke, twari dufite amazu, abapangayi batwishyura tukagira uko tubaho, none ubu uragira ngo tugire dute!”

Mu baturage Umujyi wa Kigali uvuga ko urimo guteganya guha inzu, abimuwe mu Gatsata, Gisozi, Remera n’ahandi kuva muri 2023 ntabwo barimo.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye Kigali Today ko inzu barimo kubaka mu Cyahafi(hafi yo kuri Mpazi) ari izo gutuzamo abimuwe mu butaka zubatswemo, hamwe n’abagiye kwimurwa mu bice bihegereye.

Yagize ati “Mu Cyahafi kuri Mpazi, inzu ziri kubakwa zizatuzwamo abari batuye muri buriya butaka, hiyongereho abandi batuye iruhande rwaho kuko hari hegitare 16 tuzahita twubakamo, abatuye muri izo hegitare na bo bazaza bature hariya hamaze kuzura.”

Ati “Nihagira inzu zizasaguka, ni zo zizatuzwamo abandi bantu bashobora kuba bafite ibibazo, badafite ubushobozi, baba abimuwe mu manegeka ahandi hantu, ariko twabanje bariya.”

Ibi ariko mu kiganiro abayobozi b’Umujyi wa Kigali bagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri na byo nta cyo babivuzeho, ndetse nta n’icyo bijeje abasenyewe, ahubwo bateguje ko hari n’abandi bagiye kwimurwa aho batuye kubera ibiza.

  • Related Posts

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    Guhura kwa Perezida Trump wa Amerika na Putin w’u Burusiya hari ababinenze bavuga ko Perezida wa Amerika yabihombeyemo kuko nta cyo u Burusiya bwamwemereye kijyanye no guhagarika intambara muri Ukraine,…

    Read more

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    Uwitwa Ngirabatware Ferdinand w’imyaka 35 na ‎Nyiranizeyimana Honorine w’imyaka 30, bashobora kurangiriza ubuzima bwabo mu igororero (bafunzwe) nyuma yo ‘gufatanywa urumogi rwari rugiye gucuruzwa.’ Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?