Leta ya Madagascar yemeje igihano cyo gukona uwafashe umwana ku ngufu

Leta ya Madagascar mu cyumweru gishize yasohoye itegeko ryo gukona hakoreshejwe kubaga umuntu wese wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ku ngufu. Ni itegeko ryateje impaka kuva ryatorwa n’inteko ishinga amategeko.

Amakuru ya BBC avuga yuko Muri Gashyantare(2) ari bwo sena ya Madagascar yatoye yemeza iri tegeko, ryohererezwa Perezida Andry Rajoelina ngo arisinye ribe ryatangira gushyirwa mu ngiro.

Nyuma y’impinduka zimwe zarikozwemo mu cyumweru ubu ni bwo ryasohotse nk’itegeko rishobora kujya mu ngiro.

Ibinyamakuru byo muri Madagascar bivuga ko iri tegeko ryasinywe ku wa kabiri w’icyumweru gishize nubwo byamenyekanye mu mpera z’icyo cyumweru.

Gukona umuntu hakoreshejwe kubaga ni byo byemejwe muri iri tegeko, ryavanyemo ingingo yo gukona hakoreshejwe imiti, ibyo urukiko rwasanze binyuranyije n’itegeko nshinga,nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Mu gihe abaturage ba Madagascar biboneka ko bashyigikiye iri tegeko ari benshi, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Amnesty International, yamaganye iri tegeko ivuga ko ari “ubugome bukabije”.

Kwamagana iri tegeko ubwo ryari ryatowe n’Inteko Ishingamategeko mu mezi ashize byatumye Isabelle Delattre wari ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi muri Madagascar yirukanwa muri Mata(4) uyu mwaka, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru La Gazette de la Grande Île.

Leta ya Madagascar ivuga ko hari hakenewe uburyo bukarishye bwo guca intege abasambanya abana ku ngufu kuri iki kirwa. Muri za gereza zaho hari abantu babarirwa bihumbi bakatiwe n’abakekwaho iki cyaha.

Ibinyamakuru muri Madagascar bivuga ko iki gihano kizaba kigizwe no kubaga imyanya myibarukiro y’uwahamijwe icyo cyaha, bagahagarika ubushobozi bw’imirerantanga (ku bagore) n’udusabo tw’intangangabo (ku bagabo) bwo kurekura intanga ibyara no kwifuza imibonano mpuzabitsina.

Iryo tegeko rivuga ko mu kubikora hazubahirizwa uburenganzira bwa muntu bwo kudakorerwa iyicarubozo.

Gusa abaharanira uburenganzira bakomeje kunenga iki gihano bavuga ko gihabanye n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

M ntangiriro z’uyu mwaka, ubucamanza bwo muri Madagascar – ikirwa gituwe n’abaturage miliyoni hafi 29 – bwatangaje ko habayeho ukwiyongera gukabije kw’ibyaha byo gusambanya abana ku ngufu.

Muri Mutarama(1) gusa hari hamaze kubarurwa ibirego 133 by’ibi byaha, mu gihe mu mwaka ushize hari habaruwe ibirego 600 byo gufata abana ku ngufu.

By Julien B 

  • Related Posts

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    Guhura kwa Perezida Trump wa Amerika na Putin w’u Burusiya hari ababinenze bavuga ko Perezida wa Amerika yabihombeyemo kuko nta cyo u Burusiya bwamwemereye kijyanye no guhagarika intambara muri Ukraine,…

    Read more

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    Uwitwa Ngirabatware Ferdinand w’imyaka 35 na ‎Nyiranizeyimana Honorine w’imyaka 30, bashobora kurangiriza ubuzima bwabo mu igororero (bafunzwe) nyuma yo ‘gufatanywa urumogi rwari rugiye gucuruzwa.’ Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?