Leta ya Madagascar yemeje igihano cyo gukona uwafashe umwana ku ngufu

Leta ya Madagascar mu cyumweru gishize yasohoye itegeko ryo gukona hakoreshejwe kubaga umuntu wese wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ku ngufu. Ni itegeko ryateje impaka kuva ryatorwa n’inteko ishinga amategeko.

Amakuru ya BBC avuga yuko Muri Gashyantare(2) ari bwo sena ya Madagascar yatoye yemeza iri tegeko, ryohererezwa Perezida Andry Rajoelina ngo arisinye ribe ryatangira gushyirwa mu ngiro.

Nyuma y’impinduka zimwe zarikozwemo mu cyumweru ubu ni bwo ryasohotse nk’itegeko rishobora kujya mu ngiro.

Ibinyamakuru byo muri Madagascar bivuga ko iri tegeko ryasinywe ku wa kabiri w’icyumweru gishize nubwo byamenyekanye mu mpera z’icyo cyumweru.

Gukona umuntu hakoreshejwe kubaga ni byo byemejwe muri iri tegeko, ryavanyemo ingingo yo gukona hakoreshejwe imiti, ibyo urukiko rwasanze binyuranyije n’itegeko nshinga,nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Mu gihe abaturage ba Madagascar biboneka ko bashyigikiye iri tegeko ari benshi, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Amnesty International, yamaganye iri tegeko ivuga ko ari “ubugome bukabije”.

Kwamagana iri tegeko ubwo ryari ryatowe n’Inteko Ishingamategeko mu mezi ashize byatumye Isabelle Delattre wari ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi muri Madagascar yirukanwa muri Mata(4) uyu mwaka, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru La Gazette de la Grande Île.

Leta ya Madagascar ivuga ko hari hakenewe uburyo bukarishye bwo guca intege abasambanya abana ku ngufu kuri iki kirwa. Muri za gereza zaho hari abantu babarirwa bihumbi bakatiwe n’abakekwaho iki cyaha.

Ibinyamakuru muri Madagascar bivuga ko iki gihano kizaba kigizwe no kubaga imyanya myibarukiro y’uwahamijwe icyo cyaha, bagahagarika ubushobozi bw’imirerantanga (ku bagore) n’udusabo tw’intangangabo (ku bagabo) bwo kurekura intanga ibyara no kwifuza imibonano mpuzabitsina.

Iryo tegeko rivuga ko mu kubikora hazubahirizwa uburenganzira bwa muntu bwo kudakorerwa iyicarubozo.

Gusa abaharanira uburenganzira bakomeje kunenga iki gihano bavuga ko gihabanye n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

M ntangiriro z’uyu mwaka, ubucamanza bwo muri Madagascar – ikirwa gituwe n’abaturage miliyoni hafi 29 – bwatangaje ko habayeho ukwiyongera gukabije kw’ibyaha byo gusambanya abana ku ngufu.

Muri Mutarama(1) gusa hari hamaze kubarurwa ibirego 133 by’ibi byaha, mu gihe mu mwaka ushize hari habaruwe ibirego 600 byo gufata abana ku ngufu.

By Julien B 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza