
Polisi y’u Rwanda yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, ko umuhanda Kigali-Musanze uciye i Rulindo ufunzwe by’agateganyo nyuma y’impanuko y’ikamyo yabereye i Shyorongi.
Itangazo rya Polisi rigira riti “Turamenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Musanze ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye Shyorongi, ubu umuhanda Kigali-Rulindo wabaye ufunze by’agateganyo.”
“Murasabwa kuba mwihanganye mu gihe imirimo yo gukura iyo kamyo mu muhanda ikomeje cyangwa mugakoresha umuhanda Kigali – Rukomo-Gicumbi – Base. Turaza kubamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.”