DRC:Abashatse guhirika ubutegetsi bakatiwe urwo gupfa

Amakuru dukesha BBC avuga yuko “Umushinjacyaha w’urukiko rwa gisirikare yasabiye igihano cyo kwicwa abantu 50 baregwa kugerageza guhirika ku ngufu ubutegetsi bwa Kinshasa tariki 19 Gicurasi(5), uruhande rwabo rwavuze ko icyo gihano gikabije.

Aba bateye urugo rwa Vital Kamerhe – ubu ukuriye Inteko Ishingamategeko, n’ibiro Perezida Félix Tshisekedi akoreramo i Kinshasa, bari bayobowe na Christian Malanga wahise yicwa mu kubafata.

Baregwa ibyaha birimo; iterabwoba, gutunga intwaro bitemewe, kwica, umugambi wo kwica, no gutera inkunga iterabwoba n’ibindi.

Kuri 51 baregwa, ubushinjacyaha bwasabiye umwe gusa kudakatirwa urwo gupfa kuko “agaragaza ibibazo byo mu mutwe”.

Abaregwa abenshi ni Abanyecongo, barimo kandi Abanyamerika batatu, Umwongereza umwe, Umunyacanada umwe, n’Umubiligi umwe, ariko bose bafite inkomoko muri DR Congo.

Umwe mu baregwa wagarutsweho mu iburanishwa ryo ku wa kabiri, ni Jean-Jacques Wondo, wari umukozi w’urwego rw’ubutasi rwa DR Congo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Wondo ari we wari inyuma y’iki gitero kandi ari na we watanze imodoka zibatwara.

Wondo ahakana ibi birego, ariko kimwe na benshi mu bareganwa na we, yasabiwe urwo gupfa.

Mu cyumweru gishize, abunganira leta muri uru rubanza basabye indishyi ya miliyoni 250$ zo gusana ibyangijwe n’igitero cy’aba bantu.

Umuryango w’umusivile witwa Kevin Tamba bivugwa ko yishwe n’abakoze iki gitero bamuhagaritse mu muhanda, wasabye indishyi z’akababaro za miliyoni eshanu z’amadorari ya Amerika, naho umupfakazi we asaba indishyi za miliyoni 20$ amugenewe, umwana wabo, n’umwana wabo utaravuka.

Uruhande rw’abaregwa rwanenze igihano cy’urupfu basabiwe, ruvuga ko kirengereye bikabije. Biteganyijwe ko uru ruhande ruzumvwa mu iburanishwa ryo ku wa gatanu.

Muri Werurwe(3) uyu mwaka, leta ya Kinshasa yasubijeho ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu, ibyanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

By Julien B

  • Related Posts

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

    Read more

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n’uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk’andi matungo. Ni mu gihe ibiciro by’ibiribwa cyane…

    Read more

    Ntibigucike

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka