DRC:Abashatse guhirika ubutegetsi bakatiwe urwo gupfa

Amakuru dukesha BBC avuga yuko “Umushinjacyaha w’urukiko rwa gisirikare yasabiye igihano cyo kwicwa abantu 50 baregwa kugerageza guhirika ku ngufu ubutegetsi bwa Kinshasa tariki 19 Gicurasi(5), uruhande rwabo rwavuze ko icyo gihano gikabije.

Aba bateye urugo rwa Vital Kamerhe – ubu ukuriye Inteko Ishingamategeko, n’ibiro Perezida Félix Tshisekedi akoreramo i Kinshasa, bari bayobowe na Christian Malanga wahise yicwa mu kubafata.

Baregwa ibyaha birimo; iterabwoba, gutunga intwaro bitemewe, kwica, umugambi wo kwica, no gutera inkunga iterabwoba n’ibindi.

Kuri 51 baregwa, ubushinjacyaha bwasabiye umwe gusa kudakatirwa urwo gupfa kuko “agaragaza ibibazo byo mu mutwe”.

Abaregwa abenshi ni Abanyecongo, barimo kandi Abanyamerika batatu, Umwongereza umwe, Umunyacanada umwe, n’Umubiligi umwe, ariko bose bafite inkomoko muri DR Congo.

Umwe mu baregwa wagarutsweho mu iburanishwa ryo ku wa kabiri, ni Jean-Jacques Wondo, wari umukozi w’urwego rw’ubutasi rwa DR Congo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Wondo ari we wari inyuma y’iki gitero kandi ari na we watanze imodoka zibatwara.

Wondo ahakana ibi birego, ariko kimwe na benshi mu bareganwa na we, yasabiwe urwo gupfa.

Mu cyumweru gishize, abunganira leta muri uru rubanza basabye indishyi ya miliyoni 250$ zo gusana ibyangijwe n’igitero cy’aba bantu.

Umuryango w’umusivile witwa Kevin Tamba bivugwa ko yishwe n’abakoze iki gitero bamuhagaritse mu muhanda, wasabye indishyi z’akababaro za miliyoni eshanu z’amadorari ya Amerika, naho umupfakazi we asaba indishyi za miliyoni 20$ amugenewe, umwana wabo, n’umwana wabo utaravuka.

Uruhande rw’abaregwa rwanenze igihano cy’urupfu basabiwe, ruvuga ko kirengereye bikabije. Biteganyijwe ko uru ruhande ruzumvwa mu iburanishwa ryo ku wa gatanu.

Muri Werurwe(3) uyu mwaka, leta ya Kinshasa yasubijeho ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu, ibyanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

By Julien B

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza