Amatora y’Abasenateri: Ni bantu ki? batorwa bate? Na nde? Batorerwa he?

Sena ni umwe mu Mitwe ibiri igize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ikaba ari yo mutwe Mukuru ku w’Abadepite. Abagize Sena bitwa Abasenateri, bakaba bashinzwe kugenzura niba nta nenge ziri mu Itegeko Nshinga n’Amategeko Ngenga Igihugu kigenderaho.

Abasenateri bashinzwe kandi iyubahirizwa ry’amahame remezo ari mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Abasenateri batorerwa he?

Sena igizwe n’abasenateri 26, buri muntu agomba kuba afite nibura imyaka 40 y’amavuko, bakaba kandi bagomba kuba bahagarariye ibyiciro byose by’Abanyarwanda, bakaba batorerwa manda y’imyaka 5 nk’uko Itegeko ryo muri 2019 ribiteganya.

Barimo 12 baturuka muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, aho Intara y’Iburengerazuba ivamo 3, iy’Amajyepfo ikavamo 3, iy’Iburasirazuba ikavamo 3, iy’Amajyaruguru ikavamo 2 (kuba bake biraterwa n’uko iyo Ntara ifite umubare muto w’abaturage), Umujyi wa Kigali ukaba uvamo Umusenateri umwe.

Harimo kandi Abasenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, hakaba Abasenateri 4 baturuka mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda uko ari 11, hakaba n’Abasenateri babiri bahagarariye amashuri makuru na za kaminuza(umwe ava mu mashuri makuru ya Leta, undi akaba aturuka mu mashuri makuru yigenga).

Abasenateri biyamamariza he, bagatorerwa he?

12 bahagarariye inzego z’Ubutegetsi (bavuye mu Ntara), batorwa n’Inama Njyanama z’Uturere na Biro nyobozi z’Inama Njyanama z’Imirenge yose igize Igihugu, bakiyamamariza muri buri Karere, akaba ari na ho ababatora baza gukorera icyo gikorwa, amajwi agakusanyirizwa ku biro bya buri Ntara.

Umuvugizi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Moïse Bukasa Karani, avuga ko hari uburyo bwinshi uwifuza kuba umusenateri ashobora kwiyamamazamo, yajya kuri radio cyangwa kuri televiziyo runaka, yabishyira ku mbuga nkoranyambaga ze n’ahandi, ariko akitondera Itegeko rigenga amatora.

Bukasa akomeza agira ati “Uretse uko kwiyamamaza kwabo, twebwe nka NEC icyo tubafasha ni uko nibura umunsi umwe bazahura n’iyo nteko itora muri buri Karere, icyo gihe rero iyo bahuye baragenda bakiyamamaza, tukabaha iminota batagomba kurenza, hanyuma bo bagakomeza mu buryo bwabo.”

Hari Abasenateri 4 bava mu mitwe ya politiki, bakaba batorerwa ku cyicaro cy’aho iyo mitwe ikorera ku bwumvikane bwayo, bitewe n’icyo buri mutwe uhuriyeho n’undi, mu gihe abahagarariye amashuri makuru na Kaminuza batorwa n’abarimu bagenzi babo (bikabera mu mashuri yegeranye mu gace runaka).

Source: Kigali Today

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi