“Nta ndyo y’umwihariko ngira, ndya ibyo mpawe kimwe n’abandi,” – Umugabo ukuze kurusha abandi ku isi

Umugabo ukuze kurusha abandi ku isi yatangaje ko “nta banga ryihariye” afite ryo kuramba, mu gihe ubu yujuje imyaka 112.

John Tinniswood, wavutse tariki 26 Kanama (8) 1912, yabwiye Guinness World Records ko “nta kintu na kimwe” azi cyasobanura uku kuramba no kuramukwa kwe.

Ikinyamakuru cya BBC dukesha iyinkiru gikomeza kivuga ko uyu mufana w’igihe kirekire wa Liverpool, aba mu nzu yita ku bashaje i Southport mu Bwongereza, yabaye umugabo ushaje kurusha abandi muri Mata(4) ubwo Juan Vicente Pérez Mora wari ufite imyaka 114 yapfaga.

John Tinniswood avuga ko kuva akiri muto “yakoraga” kandi “yagendaga cyane n’amaguru”, ariko abona ko atari atandukanye n’abandi, ati: “[mu buzima] uraramba cyangwa ugakenyuka kaUyu mukambwe rukukuri yavutse mu mwaka ubwato Titanic bwarohamyemo, avuga ko iyi sabukuru y’imyaka 112 ari buyifate “nk’ikintu gisanzwe”.

Ati: “Impamvu narambye gutya, sinyizi rwose. Nta gitekerezo cy’ibanga runaka mfite.

“Nkiri muto urebye narakoraga, nkagenda cyane n’amaguru…niba ibyo hari uruhare bifitemo, simbizi. Ariko ku bwanjye, sintandukanye. Habe na mba.”
Ariko ku bwanjye, sintandukanye. Habe na mba.”

Tinniswood yahuye n’umugore we, Blodwen, ahantu ho guceza i Liverpool bashyingirwa mu 1942Ahavuye isanamu,

Tinniswood yahuye n’umugore we, Blodwen, ahantu ho guceza i Liverpool bashyingirwa mu 1942

Tinniswood yavutse nyuma y’imyaka 20 ikipe akunda ya Liverpool ishinzwe, yari afite imyaka ibiri ubwo intambara ya mbere y’isi yatangiraga, kandi yari agize imyaka 27 ubwo iya kabiri y’isi na yo yatangiraga.

Yakoraga mu bukarani mu gice cy’ingabo cyitwa Army Pay Corps cyashakishaga abasirikare baheze ku rugerero no kohereza ibiribwa, ubu ni we sekombata mukuru uriho mu barwanye intambara ya kabiri y’isi.

Yahuriye n’umugore we, Blodwen, ahantu ho guceza/kubyina i Liverpool, bashyingirwa mu 1942.

Umukobwa wabo Susan yavutse mu 1943, we n’umugore we babanye imyaka 44 mbere yuko Blodwen apfa mu 1986.

Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, yakoze nk’umucungamari muri kompanyi z’ibitoro za Shell na British Petroleum mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1972.

Avuga ko uretse kurya ifi n’ifiriti buri wa gatanu, nta buryo bw’imirire bwihariye yigeze akurikiza mu buzima bwe.

“Nta ndyo y’umwihariko ngira, ndya ibyo mpawe kimwe n’abandi,” ni ko avuga.
Kuva yagira imyaka 100 mu 2012, yakira ikarita imwifuriza isabukuru nziza ivuye ibwami – bwa mbere yayohererejwe n’Umwamikazi Elizabeth II, yarushaga hafi imyaka 14, ubu ni Umwami Charles III uyimuha.

Abajijwe niba abona isi yarahindutse cyane kuva mu bwana bwe, avuga ko “uko mbibona ntiyabaye nziza kurusha ko yari iri icyo gihe”.

Yongeraho ati: “Wenda ahandi birashoboka, ariko hari n’ahandi yabaye mbi kurushaho”.

Umugabo ukuze kurusha abandi wigeze uboneka ni Jiroemon Kimura wo mu Buyapani, wabayeho akageza imyaka 116, yapfuye mu 2013.

Naho umugore ukuze cyane kurusha abandi uriho ubu, ari nawe muntu uruta abandi bose mu myaka, ni Umuyapanikazi Tomiko Itooka w’imyaka 116.

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza