Dore amazina yiswe Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda mu myaka yashize

Mu bigo bitandukanye bihuriramo abantu benshi nko mu mashuri, muri gereza, mu gisirikare, mu bacuruzi n’ahandi, usanga habaho ibikorwa byo kwakira abantu bashya babinjiyemo ariko bisa n’ibyo kubacisha bugufi kugira ngo badasuzugura abo basanze.

Muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yitwaga Université Nationale du Rwanda(UNR), ho ibyo bikorwa byitwa kunnyuzura byigeze kuba bikabije, bigera n’aho kwita abanyeshuri bashya bagiye gutangira buri mwaka, amazina ameze nk’abatera ubuse(abaserereza).

Ni amazina yajyanaga n’ikintu kirimo kuvugwa mu Rwanda cyangwa ku Isi muri rusange, n’ubwo tutibuka umwaka byatangiriye n’uwo byacikiyeho, kuko byagiye bivaho gake gake.

2004: ABAFOCA, uwo mwaka wavugwagamo kuvuka k’umutwe wa FDLR wa gisirikare gusa, witwaga Forces Combattantes Abacunguzi(FOCA), ubwo wari umaze kwigabanyamo kabiri ukitandukanya n’abasivili ahagana muri 2003.

FDLR akaba ari umutwe witwaje intwaro, ukurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuko waremwe n’abaregwa gusiga bakoze ibyo byaha bagahungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(Zaïre) mu 1994.

2005:Abajanjawide(Janjaweed), izina ryahawe abanyeshuri batangiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri 2005.

Icyo gihe hadutse umutwe w’abarwanyi b’Abarabu bitwa Janjaweed mu gice cya Afurika y’uburengerazuba n’amajyaruguru(Sahel), bikaba byarageze mu Ntara ya Darfur muri Sudan, Abajanjawide batangira kurwanya no kwica Abirabura kugira ngo bigarurire uduce turimo amazi.

Aha ni ho hakomotse gahunda y’Umuryango w’Abibumbye(UN) yo kohereza ingabo zirimo n’iz’u Rwanda muri iyo Ntara ya Darfur, mu rwego rwo gukumira ‘Jenoside yarino ikorerwa Abirabura’ aho muri Sudan.

2006:Abatijiste(Tigistes)

Muri uwo mwaka hatangizwaga igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro izwi nka Travaux d’Interêts Généraux (T.I.G), cyahabwaga abari muri gereza mu Rwanda, cyane cyane abakoze ibyaha bya Jenoside bari batangiye kwihana no gusaba imbabazi.

2007: Ababurugiyeri(Burguière)

Icyo gihe hari hamaze iminsi havugwa umucamanza w’umufaransa Jean Louis Burguière washinjaga bamwe mu bayobozi b’u Rwanda kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu, Juvenal Habyarimana

2008: Manoyinanga

Kuba simukadi za MTN zitangizwa na 078…cyangwa 079… si ko byahoze, kuko iyi Sosiyete ijya gutangira mu mwaka wa 1998, nimero za telefone zatangirwaga n’umubare 08…

Byageze mu mwaka wa 2008 simukadi za 08 zimaze gushira hatangira izibanzwa na 03 zamenyekanye ku izina rya Manoyinanga, kubera umuntu wazamamazaga avuga ko ari umukozi wo mu rugo witwa Manoyinanga.

Kugera mu mwaka wa 2015 ubwo u Rwanda rwari rumaze guhuza umurongo wa telefone n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), byatumye na none nimero za telefone mu Rwanda hongerwamo imibare 78 ku buryo simukadi ya 08 yabaye 0788…, iya 03 ihinduka 0783…

2009: Abavangarayi

Iri zina ryaturutse ku mugabo wo mu gihugu cya Zimbabwe witwa Morgan Tsvangirai wahanganye cyane na Perezida w’icyo gihugu witwaga Robert Mugabe.

2010: Ibicurane

Muri icyo gihe hirya no hino ku isi havugwaga cyane icyorezo cy’indwara y’ibicurane by’ingurube(Swine Flu)

2011:Nyakatsi, Ibigarasha

Muri icyo gihe Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guca inzu za nyakatsi, hakaba ndetse haramamaye ijambo “ibigarasha/ikigarasha” ubusanzwe rikoreshwa mu mukino w’amakarita, rigasobanura amakarita atagira icyo amaze, ariko Umukuru w’Igihugu akaba yararikoresheje ashaka kuninura abahunga u Rwanda ntibagire iterambere barugezaho.

2012: Indangare

Ntibizwi neza icyo iri zina ryakomotseho, ariko hari abagayaga imyigire ya bamwe mu banyeshuri, ngo batangiye kwiga kaminuza muri uwo mwaka badashishikaye cyane, bagereranywa n’indangare.

2013:Abadehe, inyatsi

Muri icyo gihe ni bwo mu Rwanda hatangizwaga gahunda y’ibyiciro by’ubudehe byashyiraga mu byiciro abanyeshuli bazahabwa inguzanyo ya Leta(buruse).

Ni mu gihe inyatsi ryakunze gukoreshwa mu mikino bashaka kuvuga amakipe adatsinda, yahuye n’umwaku.

Twababwira ko aya mazina iyo yabaga abiri mu mwaka umwe, rimwe ryahabwaga abanyeshuri b’abahungu irindi rigahabwa abakobwa.

 

 

  • Related Posts

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Inyungu y’ikigo cy’itumanaho, MTN Rwandacell Plc, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2025 yageze kuri miliyari 6.3 Frw nyuma yo kwishyura imisoro. Ibi ngo bigaragaje intambwe nini mu…

    Read more

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    One thought on “Dore amazina yiswe Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda mu myaka yashize

    1. Ndibuka Abadage n’,Inkende twakoreshaga muri KIE !! Hahahaha…..karahanyuze

      Indangare abantu BA Huye bazakubwire neza. NI umukobwa bashutse ngo bagiye kumwereka Kwa Registrar,igihungu kimujyana muri Hostel gihita kimusoza. Bati iyi nayo ni indangare bibafata uko!

    Leave a Reply to Rwibasira Jean de la Croix Cancel reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)