
Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, nk’uko Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) kibitangaza.
Ikarita y’isi (google earth) igaragaza ko iyi migano iteye ku ntera y’ibirometero birenga 30 ku nkombe z’umugezi wa Nyabugogo, ndetse no ku birometero birenga 50 ku nkombe za Nyabarongo, hamwe na hamwe ikaba iteye no mu mbago z’ibibaya by’iyo migezi.

Imigano ku nkombe za Nyabugogo, ifoto y’icyogajuru
Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr Concorde Nsengumuremyi, agira ati “Imigano ntabwo ari ukuyitera gusa ngo irinde isuri ku nkombe z’imigezi ahubwo hari ukuyibyaza umusaruro kandi umufatanyabikorwa arahari ku buryo bizagenda neza.”
Ati” (Iyo migano) ashobora kuyikoresha mu bwubatsi, mu bugeni(ubukorikori) aho ashobora kuyikoramo ibikoresho bitandukanye nk’intebe, ameza, amapave n’ibindi bikoreshwa mu nzu no mu bwubatsi, turimo kureba ko izatangira kubyazwa umusaruro vuba kandi igasimbuzwa indi ariko bitari ukuyirimbura, ahubwo ari ukuyitema hagashibukamo indi, mu myaka itanu umugano uba weze ku buryo wavamo ibikoresho bitandukanye.”
Dr Nsengumuremyi avuga ko mu gusazura imigano isanzweho hazabaho no gushaka indi mishya ishobora kuribwa nk’uko mu bihugu nk’u Bushinwa babikora.
Ati”Mu bafatanyabikorwa bahari mu Rwanda harimo n’Abashinwa, ntekereza ko mu mwaka utaha wa 2026/2027 niba hari imigano bafite iribwa dushobora gutangira kuyigerageza kuko ntabwo dushaka kubishyira mu gihe cya kera ngo twumve ko ari ibintu bidashoboka, cyane ko ababikora n’aho iyo migano yava, bose barahari.”
Kuyisimbuza ibiti by’imbuto
Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yarimo asobanurira Inteko Ishinga Amategeko gahunda yo guteza imbere imibereho myiza, Depite Christine Mukabunani yamugejejeho icyifuzo cy’uko imigano yatewe ku nkombe z’imigezi yarandurwa hagaterwa ibiti by’imbuto, kuko abayiteye ngo bari babanje kwibeshya ko izaribwa.
Mu kumusubiza, Minisitiri w’Intebe yavuze ko muri uku kwezi k’Ukwakira 2025 ubwo hazaba haterwa ibiti hirya no hino mu gihugu, abaturage bazasabwa gutera ibiti by’imbuto byibura 3 muri buri rugo, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Ku bijyanye no gusimbuza imigano ibiti by’imbuto ku nkombe z’imigezi, Umuyobozi wa RFA avuga ko bitakunda, kuko uretse kuba imigano yarerekanye akamaro gakomeye mu kurinda imigezi gutemberamo isuri, aho yatewe ngo ntabwo ibiti by’imbuto byashobora kuhaba no gukora umurimo nk’uwo imigano yakoze.

Imigano iraribwa ikanyobwa
Uwitwa Mico Oscar Nzeyimana ufite ikigo cyitwa Mon Bamboo mu Karere ka Rubavu, twigeze kuganira muri 2021, aho yavugaga ko ashobora gutegura imigano ikavamo divayi yo kunywa cyangwa ibyo kurya nka Salades, ifiriti, makaroni cyangwa inyama zo kurisha andi mafunguro.
Nzeyimana avuga ko uretse gutegura imigano ikavamo amafunguro, abasha no kuyikoramo intebe n’ameza, kandi akaba adashobora guhaza isoko ry’abakeneye ibintu byose bikozwe mu migano.
Nizeyimana avuga ko hari ubwo akora intebe mu migano, imwe akayigurisha amafaranga arenze ibihumbi 100, kandi bukajya kwira arangije kuyikora.

Imigano ivamo ibicanwa bidahumanya umwuka
Abashoramari b’uruganda rwitwa OAK Investment rukorera i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge ibicanwa byitwa ‘briquettes’ mu ibarizo, bavuga ko imigano ibasha kuvamo ibyo bicanwa bidateza imyotsi kandi bibasha kuronderezwa.
Uwitwa Nyirambarushimana Illuminée utegurira amafunguro abakozi b’uruganda OAK Investment, yabwiye Itangazamakuru ko akoresha ‘briquette’ igurwa amafaranga y’u Rwanda 125 agateka ibishyimbo, byashya agashyiraho umuceri ndetse n’amazi y’icyayi cyangwa yo koga, nyamara aramutse acana amakara akaba yakoresha amafaranga atari munsi ya 600Frw.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’uruganda OAK Investment, Germain Hirwa (tuganira na we) yavugaga ko barimo kwitegura gufatanya n’inzego zibishinzwe gukangurira abaturage guhinga imigano, kugira ngo haboneke iyavamo ’briquettes’ zisimbura icanwa ry’amashyamba.

Hirwa yagize ati “Twagerageje imigano turayitunganya ibasha kuvamo ‘briquettes’, ariko no mu Bushinwa barabikora, ikigiye gukurikiraho ni uko tuzavugana n’inzego zibishinzwe zidufashe ubukangurambaga, kuko imigano yaba imari ishyushye, umuntu yajya ayihinga abizi neza ko uruganda OAK Investment ruzajya ruyigura”.
Hirwa yavugaga ko hari amashyamba bazasaba Leta gucunga, yaba ay’ibiti bisanzwe cyangwa ay’imigano, kugira ngo bahore bayongera ariko bashohora no kuyabyaza umusaruro.
Umuyobozi Mukuru wa RFA avuga ko mu bashoramari bamaze kubegera bashaka kubyaza umusaruro imigano OAK batarimo, ariko ko na bo bahawe ikaze.

