
Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party) hamwe na Nkubana Alphonse uyobora Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere, PSP, batowe nk’abakandida Senateri, bazasimbura abagiye gusoza manda yabo.
Aba basenateri bashya batorewe mu nama idasanzwe y’Inteko rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025.
Dr Habineza na Nkubana bagiye gusimbura Mugisha Alex na Clautilde Mukakarangwa, abasenateri bahagarariye imitwe ya Politiki barangije manda.
Dr Habineza yatangaje ko yishimiye iki cyizere yagiriwe n’Imitwe ya Politiki yamutoye, akaba yizeza ko azakomeza gukorera ubuvugizi Abanyarwanda nk’uko yabikoraga akiri umudepite.
Dr Habineza yakomeje agira ati “Nzakomeza ubuvugizi nk’uko nabikoraga ndi Umudepite, ndetse no gukora inshingano za Sena zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame remezo ari mu Itegeko Nshinga.”
Dr Frank Habineza wavutse mu mwaka wa 1977, ari mu bashinze ishyaka Democratic Green Party of Rwanda(DGPR) muri 2009, akaba ari na we Perezida waryo kugeza ubu.