Polisi yafunze Mupenzi imufatanye amaburo afunga intsinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko yafunze uwitwa Sabato Mupenzi w’imyaka 27 y’amavuko kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukwakira 2025, akaba yari atwaye ku igare imifuka ibiri irimo amaburo manini afatisha itsinga z’amashanyarazi ku mapironi no kuri transfo.

Polisi ivuga ko Mupenzi yafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagari ka Mukuyu mu Mudugudu wa Kigabiro, ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage batanze amakuru bavuga ko bamubonye akora ibyo bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi

Polisi ivuga ko Mupenzi agifatwa yatangaje ko yari avuye mu Murenge wa Bumbogo ajyanye ayo maburo mu Murenge wa Rusororo, akaba ngo yari yitwaje na za supana (zikoreshwa mu kuyafungura) hamwe n’umuhoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,
Chief Inspector of Police (CIP), Wellars Gahonzire, avuga ko kwiba no kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi bitera ibura ry’umuriro bigakurura ikibazo cy’umutekano muke.

CIP Gahonzire yagize ati “N’ubwo hari ibyo yari amaze kwiba, ariko iyo adafatwa yari kuzakomeza guteza ibyo bibazo bya hato na hato by’ibura ry’umuriro kubera amapiloni yangije, Leta ikajya ihora igaruka gusana.”

Polisi ishimira abaturage bakomeje kubahiriza inshingano zabo zo kurinda ibikorwaremezo by’amashanyarazi kwangizwa, kuko bihagarika imirimo y’iterambere bikanateza umutekano muke, ndetse bigateza Leta igihombo.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo gufata abajura bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi bikomeje kugira ngo bafatwe baryozwe ibyo baba bakoze, igasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazwiho kwiba no kwangiza ibyo bikoresho bya Leta.

Ingingo ya 14 y’amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ivuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’umuntu ugurisha ugaragaza amazina, kopi y’indangamuntu, pasiporo cyangwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi, aho atuye, inomero ya telefone na aderesi y’ubutumwa koranabuhanga(email) iyo ihari.

Ingingo ya 182 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi