Mu bakunda u Rwanda Umunyamerika Howard Buffet yabaye intangarugero

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ruvuga ko umuntu wese ukunda u Rwanda ari uwerekana ibikorwa bigamije ineza n’inyungu by’Abanyarwanda b’ibyiciro byose, we atareba inyungu ze bwite.

Umuyobozi muri CHENO ushinzwe Ubushakashatsi, Rwaka Nicolas, utanga urugero ku Munyamerika Howard G Buffet washinze ishuri ryitwa RICA ryigisha Ubuhinzi bubungabunga ubutaka.

Rwaka yaganiriye na KIGALIINFO.COM mu gihe u Rwanda rwizihizaga umunsi wo gukunda Igihugu mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira 2025.

Rwaka avuga ko umuntu wese ukunda Igihugu ngo agomba kuba ari uharanira iterambere no kubaho neza kw’abaturage bacyo bose mu byiciro bitandukanye, haba muri Politiki n’Imiyoborere, mu bukungu ndetse n’imibereho myiza.

Uwo muntu kandi ngo agomba kuba ari uharanira ineza y’abantu bose ashingiye ku byo igihugu cyabo gifite ari byo ubutaka n’ibiburiho byose hamwe n’ikirere, abaturage ndetse n’ubuyobozi bwacyo.

Rwaka yakomeje atanga urugero kuri Howard Buffet wazanye ishoramari ry’Ishuri ryigisha ubuhinzi bubungabunga ibidukikije mu Rwanda (RICA), rikaba riherutse gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 83 mu kwezi kwa Nzeri gushize.

Rwaka agira ati “Uwo muntu(Buffet) akunda Igihugu cyacu, bariya banyeshuri bose ntawe ufite icyo apfana na Buffet, ni yo mpamvu yashimiwe agahabwa umudari w’igihango, kuko ibikorwa bye biteza imbere ishoramari, bikazamura imibereho y’abaturage ariko bikanahesha u Rwanda isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.”

Iri shuri rikorera i Gashora na Rweru mu Karere ka Bugesera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bwuhira imirima hakoreshejwe amazi yazamuwe ku misozi n’ingufu z’imirasire y’izuba, kandi guhinga bikaba bidateza isuri kuko abantu batera imyaka batabanje kurima amasinde cyangwa gusiza intabire.

Rwaka avuga ko Buffet yazagera ubwo agirwa Intwari y’u Rwanda mu gihe ibikorwa bye byaba bikomeje kwiyongera, ari na yo mpamvu yabaye ahawe umudari w’ishimwe.

Howard G. Buffett, umushoramari, umufotozi, umuntu wiyemeje gufasha abatishoboye hamwe no kurengera ibidukikije, yatekereje gushinga mu Rwanda Ishuri ryigisha Ubuhinzi butangiza Ubutaka ‘Institute for Conservation Agriculture (RICA’), mu rwego rwo gushakira ibisubizo abahinzi bato bo muri Afurika.

Buffett avuga mu ngendo yakoze asura uyu mugabane, yabonye abahinzi bahura n’imbogamizi z’ubutaka bwagundutse, kubura ubumenyi bwabafasha gukora ubuhinzi burengera ubutaka, hamwe no gushingira ku buryo bukoreshwa ahandi nyamara hatitawe ku mwihariko w’agace bakoreramo.

Kaminuza ya RICA kuva itangiye muri 2019 imaze gutanga impamyabumenyi ku Banyarwanda 239 bize gikora ishoramari mu buhinzi n’ubworozi bubana neza n’ibidukikije, hamwe no kuyobora iyo mirimo hakoreshejwe ikoranabuhanga, bakaba bitezweho kuzana impinduka mu buhinzi, hagendewe ku cyerekezo u Rwanda rwihaye.

Related Posts

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

Read more

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

Read more

Ntibigucike

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi