
Bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda bakomeje guhindura ururimi rw’Ikinyarwanda ku buryo bashobora kuruvuga ukayoberwa icyo bavuze, nk’uko umuhanzi witwa Daniel Semivumbi, uzwi nka Danny Vumbi, yabigize urwenya akashyira mu ndirimbo.
Indirimbo ‘ni danger’ ivuga ku rubyiruko rwagiye gusabira umugeni mugenzi wabo, Umuryango w’umukobwa ukanga kumutanga kubera ururimi rw’ab’ubu bakoreshaga rutumvikana mu bantu bagikomeye ku rurimi rw’Ikinyarwanda cy’umwimerere.
Iyi ndirimbo itangirana n’inyikirizo(chorus) igira iti “Ni danger eeeee mwana wa mama
Abari aho twese ubwo twarumiwe
Twifata ku munwa twifata ku munwa
Nawe uti”Ibintu ni danger mwana wa mama!”
Ibisobanuro by’iyi nyikirizo mu Kinyarwanda nyacyo
“Birakomeye mwana wa Mama
Abari aho ubwo twese twarumiwe
Twifata ku munwa, twifata ku munwa
Nawe uti “ibintu birakomeye mwana wa Mama”
Igitero[verse 1]
Yaratangiye ati ’’Mbafitiye ijambo,
Uyu mujama yakundanye n’umu baby wanyu
Aramwiyongoza injuga ziramufata
Aba aduteye story
Turagotwa muri ghetto”
Ati “Uyu mwana ndabona ahiye
Sinamugotwa nimumfashe
Turebe vieux turebe na mere
Namwe murayoka, murabona ko turi ku myako
Mumudusige ntimuduteze abantu”
Ibisobanuro mu Kinyarwanda nyacyo
Yaratangiye ati “Mbafitiye Ijambo,
Uyu muvandimwe yakundanye n’umukobwa wanyu
Aramwifuza, yifuza ko yamubera umufasha(umugore)
Arabituganiriza
Turabikunda natwe aho twari turi mu icumbi(twari ducumbitsemo)
Ati “Umukobwa ndabona ageze igihe cyo gushaka, sinamureka nimumfashe
Turebe umusaza(se), turebe na nyina
Namwe murabyumva, murabona ko twabyambariye(twarimbye)
Mumuduhe ntimudukoze isoni mu bantu
Inyikirizo [Chorus]
Ni danger eeeee mwana wa mama
Abari aho twese ubwo twarumiwe
Twifata ku munwa twifata ku munwa
Nawe ati”Ibintu ni danger mwana wa mama”
Igitero [verse 2]
Umusaza araterura ati”Reka ngusubize,
Sinzi niba ibyo uvuze ari ikinyarwanda
Agahugu katagira umuco karacika
Nonese ko ntamenye icyo ushaka
Mu misango
Urumva koko uyu muryango
Waguha umugeni!
Kuyoka, ku myako,…ibyo ngibyo ni ibiki
Ngo abajama, ngo aba baby
Reka njye nashobewe
Mba ndoga nyir’ingabo Rwesamihigo
wampaye inka
Mube musubiye iwanyu
Muzaze muvuga ibyo twumva!!”
Inyikirizo [Chorus]
Ni danger eeeee mwana wa mama
Abari aho twese ubwo twarumiwe
Twifata ku munwa twifata ku munwa
Nawe ati”Ibintu ni danger mwana wa mama”
Igitero [verse 3]
Umusore nanone asubirana ijambo
Ati ”Aba vieux turabazi muri aba danger
Twe twariye agatigito muri iyi gemu
Tukiva ku maciki
Dukora ku bukaro
Tugira swagga
Dupofoka umwana
None udukujeho
Ngo tujye mu kavumo ooo
Ni za nduru Turaraburije
Shumi zanjye muze dutigite
Ma niga yanjye muze turye reggae!!”
Ibisobanuro mu Kinyarwanda nyacyo
Umusore nanone asubirana ijambo
Ati”Abasaza turabazi muragorana
Twe twateye intambwe(twaje) muri iyi misango(mikino) y’ubukwe
Tukiva mu mirimo
Dufata ku ifaranga
Twiyumvamo icyizere
Dukunda umukobwa(wanyu)
None uramutwimye!
Ngo dusubire mu icumbi (ahantu habi)
Ni za nduru(bikuruye amakimbirane) Turasebye
Nshuti zanjye, nimuze tugende
Bantu banjye, nimuze tuvuduke(tugende nk’ababyina reggae!!”
Danny Vumbi yagize icyo avuga kuri iyi ndirimbo ye, agira ati “Niba koko mushaka kwigisha Abanyarwanda Ikinyarwanda, mubanze mucyige neza bizabafasha cyane. Mwibande byisumbuye ku myandikire.”