
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU, rikorera mu Mujyi wa Kigali rivuga ko ryafatanye abantu 3 udupfunyika 1,253 tw’urumogi, ribasanze mu turere dutatu tugize uyu mujyi wa Kigali, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ku itariki ya 23/09/25, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, Akagali ka Bweramvura, Umudugudu wa Agakenke, hafatiwe uwitwa Kwizera Jean Pierre w’imyaka 20, afite udupfunyika 402 tw’urumogi.

Polisi ivuga ko Kwizera yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko akura urumogi mu Karere ka Rulindo akaruzanira abakiriya be mu Murenge wa Jabana. Akimara gufawa ngo yemeye ko asanzwe acuruza urumogi.
Ku itariki ya 24/09/25, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, Akagali ka Rwezamenyo ahazwi nko kuri Tapi Rouge hafatiwe umusore witwa Hakizimana Ibrahim w’imyaka 28 y’amavuko, akaba ngo yarashinzwe gushaka abakiriya b’urumogi, abashakira umukobwa witwa Ngirimbabazi Shallon w’imyaka 25 y’amavuko.
Polisi ivuga ko Ngirimbabazi afite stock(ububiko) bw’urumogi mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye , Akagali ka Gatare, aho abapolisi ngo bageze bakamusangana udupfunyika 851 tw’urumogi.
Ngirimbabazi akimara gufatwa yatangaje ko acuruza urumogi ahabwa n’umuvandimwe we ukorera mu Karere ka Gicumbi (urimo gushakishwa n’inzego z’umutekano), akaba na we (Ngirimbabazi) aruha Hakizimana akajya kurucuruza mu bice by’i Nyamirambo.

Polisi ivuga ko aba bose uko ari batatu hamwe n’urumogi bafatanwe, bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Polisi y’Igihugu ikomeje gushimira abaturage batangira amakuru ku gihe mbere y’uko urumogi rukwirakwira mu baturage, ikanibutsa n’abandi bose kujya batanga amakuru y’abantu bazwi ho gucuruza ibiyobyabwenge.
Polisi kandi iraburira abantu bose bishora mu gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage ngo zabahagurukiye, kandi ko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.
Mu itangazo yahaye Itangazamakuru, Polisi y’Igihugu igira iti “Ntabwo tuzihanganira umuntu wese uroga abaturage akabaha ibiyobyabwenge.”
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rishyira urumogi mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu Gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20Frw, ariko itarenze miliyoni 30Frw.