Inzuki zirimo gusinda izindi zikazibuza kwinjira mu muzinga

Mu gihugu cya Australia, ubushyuhe bwinshi burimo gutera umushongi w’indabo (nectar) gushya nk’inzoga, inzuki zajyamo guhova zigasinda, zigasubira mu muzinga zidandabirana.

Hafi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Australia hari abanyeshuri ba Kaminuza bahashyize imizinga y’inzuki, bazicungisha uwitwa Cormac Farrell, akaba ari we wahaye amakuru ikinyamakuru Newsweek ko imihindagurikire y’ikirere irimo kugira ingaruka mbi ku nzuki zishinzwe guhova.

Cormac avuga ko kwiyongera k’ubushyuhe kubera izuba ryinshi byagize ingaruka ku mushongi w’indabo ushya ukamera nk’inzoga ku buryo usindisha inzuki, zawuhova zigatakaza icyekerezo, zagera ku mutiba(umuzinga) izindi zikaziheza hanze kugira ngo zibanze zisinduke.

Cormac yagize ati “Irumbo(umuryango) ry’inzuki rifite uburyo bwa kamere bwo kwirindira umutekano, aho usanga inzuki zishinzwe kurinda umutiba ziri ku rwinjiriro rwawo. Akazi kazo ni ugucunga umutekano ku buryo iyo zimenye ko hari inzuki zasinze zitazemerera kwinjira.

Cormac avuga ko uruyuki rumwe rwasinze rushobora kwangiza umurongo w’itumanaho ugizwe n’uruhererekane rw’izindi nzuki, bigahungabanya n’imikorere y’irumbo ryose.

Cormac avuga ko inzuki zasinze zigumana hanze ibyo zivuye guhova kugeza ubwo zisindukiye, akaba ari bwo zemererwa kwinjira mu mutiba, n’ubwo muri icyo gihe ziba zitegereje kibarirwa hagati y’iminota 30 n’amasaha arenga 40, hari izipfira ku gasozi.

Newsweek ivuga ko ibi byatangaje abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Australia(i Canberra) bavuga ko amategeko y’inzuki hari ay’abantu arusha gukomera, nyuma yo kubona ko amarumbo yazo aba acungiwe umutekano mu buryo bukomeye.

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi