
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, imirimo y’ubucuruzi izakorwa (ninjoro gusa) kuva ku isaha itatangajwe kugera saa kumi z’urukerera.
RDB ivuga ko izi ngamba zafashwe ku bufatanye n’izindi nzego, hagamijwe gucunga neza impinduka zishobora kugaragara mu mikoreshereze y’imihanda mu gihe cy’irushanwa mpuzamahanga ry’amagare (UCI Road World Championships) rizabera mu Rwanda.
Nk’uko iri tangazo ribivuga, amaduka, resitora, utubari n’utubyiniriro bizemererwa gukora kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) gusa, muri icyo gihe cy’irushanwa.
Ni ingamba RDB ivuga ko zigamije gufasha igihugu kwakira neza abakinnyi, abafana n’abandi bashyitsi bazaturuka hirya no hino ku isi, ndetse no kwirinda ko habaho imyitwarire idakwiye.
RDB yibutsa kandi ko hari amabwiriza asanzweho yo kwirinda urusaku rukabije, kudatanga inzoga ku bana bari munsi y’imyaka 18 hamwe no kwirinda guha inzoga abantu basinze.
RDB yibutsa abantu bose ko abanywi b’inzoga bagomba kunywa mu rugero, bakirinda gutwara ibinyabiziga banyweye kandi ko abazarenga kuri aya mabwiriza bazahanwa hakurikijwe amategeko.