Rutsiro-Huzuye ibitaro bikorana n’abaganga bo muri Amerika

Mu Murenge wa Boneza w’Akarere ka Rutsiro huzuye ibitaro(Polyclinic), byitwa Kivu Hills Medical Center, bizatangira kwakira abarwayi bivuza bataha kuva mu mpera z’uyu mwaka wa 2025. Abaganga babikoreramo bazajya bavura abantu bafashwa n’impuguke ziri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Telemedicine (Starlink).

Ibi bitaro bifite agaciro nk’amadolari ya Amerika arenga miliyoni eshatu(asaga miliyari 4Frw), byubatswe n’Umuryango Arise Rwanda washinzwe n’Umunyarwanda John Gasangwa, abifashijwemo n’Umunyamerikakazi Babra Curver, bikaba ngo bigiye kuruhura ibitaro bya Murunda biri ku ntera y’ibirometero 25 uvuye muri Boneza.

Abaturage bo muri uyu Murenge bavuga ko byabasabaga kugenda amasaha atari munsi y’atanu, kandi buri muntu agatanga Amafaranga atari munsi ya 5,000Frw kuri moto kugira ngo bagere ku bitaro bya Murunda, aho basangaga abarwayi bavuye mu yindi Mirenge babyigana kubera ubwinshi.

Uwitwa Mukamuganga Marie agira ati “Kujya kwivuza byaturushyaga kubera ko umuntu urembye cyane nta kindi kimutwara atari imbangukiragutabara (ambulance), abandi batarembye cyane bagahabwa ‘transfer’ bakitegera moto.”

Uwitwa Havugimana Pierre ashimira ‘Arise Rwanda’ kuba yaratangiye kuzana abaganga baturutse muri Amerika, baza kenshi bagafata igihe cyo gucumbika mu murenge wa Boneza, bakavura abantu indwara zitandukanye kugeza babarangirije bose.

Mu bahivurije harimo uwari Mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yarabaye na Senateri Chrisologue Kubwimana, uvuga ko bamwakiriye neza badashingiye ku cyubahiro, ahubwo ngo ni bwo buryo ibyo bitaro byakiramo abaturage bose muri rusange.

Kubwimana yagize ati “Jyewe navuwe n’abantu batatu bari kumwe n’umusemuzi, kandi atari uko bafite abarwayi bake kuko nahasanze abagera hafi kuri 350, ni ibitaro bije bikenewe kuko binsanze iwacu, ubusanzwe jye narwaraga umutwe nkajya kwivuriza i Kigali.”

Ni ibitaro bizajya byakira abarwayi baza kwivuza bataha batari munsi ya 100 ku munsi, n’ubwo hazaba hari ibitanda 75 byakira abarembye bahacumbika by’igihe gito mu gihe bategereje koherezwa ku bindi bitaro bikuru, nk’uko bisobanurwa n’umuhuzabikorwa wa Arise Rwanda, Rukundo Mugisha Darius.

Rukundo yagize ati “Hazaba hari imbangukiragutabara z’imodoka ndetse n’ubwato mu kiyaga cya Kivu (mu gihe bajyanywe ku Gisenyi cyangwa i Karongi), abarwayi baza hano tuzajya tubacisha mu cyuma tubyohereze muri Amerika kuko hazaba hari ikoranabuhanga rya Telemedicine, dufite Starlink aho abaganga bazajya bavura bakorana n’abari muri Amerika.”

Ibitaro bya Kivu Hills Medical Center bivuga ko indwara zose zikunze gufata abaturage, zaba izo mu mutwe (ubwonko), mu kanwa, amaso, izo mu mubiri n’amagufka zizajya zikorerwa ubuvuzi bw’ibanze harimo no kubagwa.

Yabitewe no gukunda igihugu cye

Gasangwa washinze Kivu Hills Medical Center avuga ko yabitewe n’urukundo afitiye Igihugu cye cy’u Rwanda, aho ngo yifuza kubona abaturage bose barimo ab’amikoro make bivuriza kuri mituelle baza bakakirwa neza.

Gasangwa agira ati “Ibi bitaro biramutse bitivurijweho n’abakene, naba ntsinzwe kuko ntabwo tugamije inyungu kugira ngo tubone ibya Mirenge.”

Gasangwa wavuye kwiga muri Amerika muri 2011 akabanza gukorera Kaminuza y’u Rwanda igihe gito, avuga ko yageze mu Murenge wa Boneza akababazwa n’uko bari inyuma mu iterambere kubera kutagira imirimo ibakura mu bukene, hamwe no kutabona aho kwivuriza no kwiga hafi.

Mu gushaka igisubizo yahereye ku kwigisha abakuze kwizigamira no gukora ubucuruzi (cyane cyane abagore), abaha inka 600, ashinga ikigo cy’amashuri (Kivu Hills Academy) gitanga uburezi guhera ku bw’incuke kugera ku mashuri yisumbuye yigishirizwamo imyuga, akaba yariyemeje kugishakira abafatanyabikorwa bavuye muri Amerika n’ahandi.

Gasangwa avuga ko ibi yabitewe no gukunda igihugu cye, ndetse akangurira Abanyarwanda bari mu mahanga (Diaspora) kudaherayo ngo bibagirwe iwabo, ahubwo ko bakwiye kuza gushora imari aho bazaza gusazira.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Boneza, Rurangirwa Eric, wahagarariye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro mu gutaha inyubako za Kivu Hills Medical Center, ashimira Gasangwa kuba afashije abaturage batinyaga kujya kwivuza ku bitaro bya Murunda kuko biri kure ku ntera y’ibirometero birenga 25, kandi bikaba byakira abarwanyi benshi batuye muri kariya gace barenga ibihumbi 400.

Rurangirwa asaba buri muntu ukunda Akarere ka Rutsiro kuza kureba amahirwe atandukanye yashoramo imari, aho agira ati “Mu Mirenge yose 13 igize aka karere hari byinshi bashobora gushoramo imari bakunguka kandi n’abaturage bakabyungukiramo, haba mu mabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ubworozi ndetse na serivisi.”

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi