
Impuguke mu bijyanye n’Ubukungu ivuga ko ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko iby’ibikomoka kuri peterori(lisansi na mazutu) bizamutseho amafaranga arenga 50Frw kuri litiro.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025,
Urwego rw’Igihugu rugenzura imikorere y’inzego zishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro(RURA), rwatangaje impinduka z’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori, aho lisansi yazamutseho amafaranga 59Frw kuri litiro, mazutu izamukaho 51Frw kuri litiro.
Ibi biciro by’ibikomoka kuri peterori byaherukaga kuzamuka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka, aho litiro yagurwaga amafaranga 1,803Frw, ariko ubu ikaba yatangiye kugurwa amafaranga 1,862Frw, mu gihe iya mazutu yagurwaga 1,757Frw, ubu yashyizwe ku mafaranga 1,808Frw.
Straton Habyarimana usesengura ibijyanye n’ubukungu, yaganiriye na Kigali Info agira ati “Byanze bikunze ibiciro (by’ingendo n’ibindi bicuruzwa) biraza kuzamuka, kuko hariya haba habaye ubwumvikane bw’abacuruzi na Leta, twebwe abaguzi ni twe tubihomberamo.”
Minisitiri w’Ibokorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda,(MINICOM), Tony Kajangwe, batangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko “nta mpinduka nini zagombye kubaho” ku bijyanye n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa na serivisi.
Dr Gasore avuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ririmo guterwa n’intambara zibera mu burasirazuba bwo hagati(Israel, Gaza, Yemen, Iran), kuko zifunga imihora inyuzwamo ibicuruzwa bijya hirya no hino ku isi(ibintu bigatinda mu nzira).