Drones zitwara abantu zizagaragara hujuru ya Kigali kuri uyu wa Kane

Kuri Kigali Convention Centre(KCC), Abashinwa bahageragereje drones zitwara abantu, kikaba ari igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika. Utu tudege tuzagurutswa hejuru y’Umujyi wa Kigali dutwaye abantu kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025.

Ni drones zizwi nka ‘eVTOL’ zikorwa n’Uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa EHang. Imwe muri izo drones ifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri, ikaba igendera ku butumburuke bwa metero 100 hejuru mu kirere.

Iyi drone ifite amapine 12 afashe ku maguru ane, ikaba ifite ikoranabuhanga riyifasha gutahura imbogamizi mu gihe iri mu kirere.

U Rwanda rubaye igihugu cya 21 ku isi kibereyemo igerageza ry’izi drones zikoresha amashanyarazi 100%, zikaba zishobora kugenda intera y’ibirometero 30, kandi batiri yayo ikamara iminota 25 itarashiramo umuriro.

Uru ruganda mu mwaka ushize wa 2024 rwagurishije drones nk’izi 216, aho imwe igurwa ibihumbi 400 by’amadolari ya Amarika(ahwanye na miliyoni 560 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ku bijyanye n’icyo izi drones zishobora kuba zakemura mu Rwanda, Umunyamakuru akaba n’umuhanga mu gutwara drone, Cyrill Ndegeya, avuga ko abantu bazitirwaga n’umubyigano w’ibinyabiziga babonye igisubizo, ariko ikibazo kikaba icy’uko ziriya drones zitwara abantu bake cyane (babiri gusa).

Ndegeya agira ati “Sinzi niba hari icyo izi drones zakemura kinini cyane, iyaba zatwaraga abantu benshi, gusa ku bafite gahunda zihutirwa, drone yamufasha pe! Ariko na none byaterwa n’aho agiye, kubera y’uko bisaba byinshi kugira ngo igeze umuntu aho ajya.”

Ndegeya avuga ko mu byo utu tudege tuzakenera harimo kudushakira ahantu ho kugurukira hatekanye, hamwe no kugira bateri zibika umuriro igihe kinini.

Inama ku bijyanye n’imikorerere y’izi drones ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere muri rusange, iteganyijwe i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025.

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe umutekano w’ingendo zo mu kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA), Prosper Zo’o Minto’o.

Mu byo baganiriye harimo kureba uko u Rwanda rwakomeza gufata iya mbere mu ikoreshwa rya drones hagamijwe iterambere ry’ubukungu n’ubuzima.

Related Posts

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

Read more

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

Read more

Ntibigucike

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi