
Abanyamerika bavutse ari impanga zifatanye igihimba ariko imitwe ari ibiri, umwe akomeje kuba ingaragu undi ni umugore wubatse urugo, n’ubwo umwanya ndangagitsina wabo bombi ari umwe.
Abigail (Abby) na Brittany (Britty) Hensel bavukiye i Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku italiki ya 7 Werurwe 1990, ari impanga zifatanye (dicephalic parapagus)—zifite imitwe ibiri n’igihimba kimwe ariko gifite ingingo nyinshi z’imbere mu mubiri z’abantu babiri.

Buri mpanga ifite umutima wayo, ibihaha, inda (igifu, urwagashya, amara, impyiko), amagufka y’urukanka y’abantu babiri n’ubwo afite uburyo afatanye, aho Abby akoresha igihande cy’iburyo, Brittany agakoresha icy’ibumoso.
Batorejwe hamwe kuva bakivuka, biga kugenda buri ese agenzura ukuguru kuri mu ruhande rwe, gufata amafunguro bari hamwe, kwiherera, gukora no kwiga byose bigasaba guhuriza hamwe imbaraga zabo, ku buryo umwe iyo akangutse bigoranye ko undi aguma asinziriye.
Mu gihe cyo gufata amafunguro buri wese agenzura akaboko ke, aho Abby akoresha ukuboko kw’iburyo, Brittany agakoresha ukw’ibumoso, n’ubwo akenshi bafatanya umwe agashyira igikombe cyangwa agatamika amafunguro mugenzi we, ariko bitavuze ko ibyo kurya k’umwe byinjira mu gifu cy’undi.
Icyakora baba bagomba guhuza gahunda yo gufungura, kugira ngo bombi bagire ingufu, kuko iyo umwe atariye cyangwa atanyweye, ashobora kubura imbaraga mu gihe undi aba ari muzima.
Mu bijyanye no kwiga no gukora,
Abby na Brittany bize amashuri abanza n’ayisumbuye i Menesota aho bavuka, baza gukomereza Kaminuza muri Bethel University aho barangije kwiga mu mwaka wa 2012, nyuma basubira i Minnesota aho kugeza ubu ari abarimu b’abana mu ishuri ribanza rya New Brighton.
Mu bijyanye no kubana kw’abashakanye,
mu mwaka wa 2021 Abby(Abigail Hensel) yaje gukundana n’umusore wabaye mu gusirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari n’umuforomo witwa Josh (Joshua) Bowling, barashyingiranwa byemewe n’amategeko, ariko Brittany we yiyemeza kuguma ari ingaragu, n’ubwo bombi bafite umwanya ndangagitsina umwe.
Kugeza ubu, Brittany utarashaka umugabo, avuga ko yishimira ubuzima bwe bwite nk’umwarimukazi, kandi ko yumva akunze gufatanya n’impanga ye Abby mu buzima bwa buri munsi, n’ubwo batandukanye ku bijyanye n’icyerekezo cy’ubuzima bwabo.
