
Umwe mu bayoboke ba ADEPR utashatse kubwira Kigali Info amazina ye, avuga ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2025 abantu bo mu rwego rw’ubuyobozi muri iryo Torero bafatanye mu mashati bakarwanira mu iteraniro.
Video uwo muyoboke wa ADEPR avuga ko yahawe n’umwe mu bashumba be igaragaza abantu bicaye mu ntebe z’imbere bahaguruka batongana, umwe agahita asumira mugenzi we akamukubita urushyi, mu gihe imbere ku ruhimbi hari uwarimo asenga undi ahagaze arebera.
Icyo giterane ngo cyari kigeze ku munsi wa wacyo wa Gatandatu, mu masaha ya nimugoroba, cyahise gicikamo igikuba ubwo abo bayobozi muri ADEPR ngo bapfa bijyanye n’uko iryo torero rimaze igihe ryirukana abashumba bamwe rishyiramo abandi.
Video igaragaza ko uwatangiye arwana yahise ava aho yakubitiye umuntu, abandi bahaguruka bajya kumufata nyuma y’uko uwakubiswe na we yari amakurukiye ashaka kwihorera.
Kigali Info iracyategereje icyo ubuyobozi bwa ADEPR buvuga kuri izi mvururu zateye mu materaniro, nyuma yo guhamagara kuri telefone no kubandikira ubutumwa bugufi ariko ntibagire icyo basubiza. Gusa umwe mu bakozi baho yatwijeje ko agiye gushaka ababonye ibyo biba, turacyamutegereje na we.