
Abanyamategeko ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) basabye urukiko rukuru rwa gisirikare guhamya Joseph Kabila ibyaha byo kubeshya ko ari Umunyekongo nyamara ngo ari Umunyarwanda wagambaniye Igihugu cya DRC.
Umushinjacyaha witwa Lucien René Likulia yasabye urwo rukiko guhamya Joseph Kabila ibyaha by’ubugambanyi no kuba mu bashyizeho umutwe(wa M23) ushinjwa guhungabanya umutekano wa DRC, bityo ngo akwiye gukatirwa urwo gupfa.
Abanyamategeko mu rubanza rwa Joseph Kabila uburanishwa adahari bavuga ko yabeshye ko ari Umunyekongo uvuka i Fizi muri Kivu y’Epfo, nyamara ngo ari Umunyarwanda uvuka ku mubyeyi w’Umunyatanzaniya witwa Sifa Mahanya n’Umugabo w’Umunyarwanda batavuga amazina, akaba ngo yari yarahawe izina rya Hypollite Kanambe.

Bavuga ko Joseph Kabila atabyarwa na Laurent Désiré Kabila wabaye Umukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa kuva mu 1997-2001 akaza gukurwa ku butegetsi yishwe.