
Ikigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Suède cyitwa LKAB cyateruye urusengero ry’Abaluteri rw’ahitwa Kiruna rufite toni 672 z’uburemere, rwimurirwa mu ntera ya kilometero 5 ahitwa ‘Altar-Nate’, nyuma y’uko aho rwari ruteretse habonetse ubutare(iron).
Uru rusengero rwimuwe n’imodoka y’amapine 224, rukaba rwakoze urugendo rw’iminsi ibiri kuva tariki 19 Kanama 2025, aho rwagendaga ku muvuduko wa metero 500 ku isaha (cyangwa santimetero hafi 14 mu isegonda).

Ibitangazamakuru birimo BBC na Euronews bivuga ko imbaga y’abaje gushungera bavuga ko babonye urugendo rw’amateka rw’iyo nyubako ya rutura yimuwe babanje kwagura umuhanda kuva kuri metero 9 z’ubugari kugera kuri 24, n’ubwo urusengero ubwarwo rufite metero 40 z’ubugari.
Mbere y’uko uru rusengero rwimurwa, Musenyeri wa Diyoseze ya Kiruna witwa Asa Nystrom yabanje guha umugisha icyo gukorwa cyatwaye amafaranga y’Amayero arenga miliyoni 898 yahawe Itorero ry’Abaluteri b’i Kiruna, n’ubwo ngo bitabashimije abantu bose cyane cyane abakomeye ku muco n’umurage.
