
Banki Nkuru y’u Rwanda imaze gutangaza ko yazamuye urwunguko fatizo rwayo, irushyira kuri 6,7% ruvuye kuri 6.5% rwari rwashyizweho muri Gicurasi uyu mwaka.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, avuga ko iyi ari imyanzuro y’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga n’ishusho y’urwego rw’imari mu Rwanda y’iki gihembwe.
Abahanga mu bukungu bagaragaza ko ibi bihita bigira ingaruka ku biciro kuko amabanki na yo ahita azamura igipimo cy’inyungu yaka abakiriya baje gusaba inguzanyo, ari na byo biteza izamuka ry’ibiciro kuko abacuruzi bafashe iyo nguzanyo na bo batangira kuriza ibiciro kugira ngo badahomba.