Imvura yo mu mpeshyi imaze kwica 5, izageza ku wa kabiri-Meteo

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, kivuga ko imvura irimo kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu izageza kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2025, ikazongera kuboneka kuva tariki 26 z’uku kwezi, n’ubwo Umuhindo uzaba utaratangira neza.

Iyi mvura yabaye nyinshi ngo imaze guteza ibiza byahitanye abantu batanu, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA), ndetse ko hakomeretse abaturage 25, mu gihe inzu 15 na zo zangijwe n’ibi biza.

Meteo ivuga ko imvura nk’iyi ijya iboneka rimwe na rimwe, ariko ko bitazateza kubura imvura mu gihe cy’Umuhindo nyirizina. Itangazwa ry’imvura y’umuhindo wa 2025 riteganyijwe tariki ya 29 Kanama 2025.

Iteganyagihe ry’iminsi 10 kuva tariki 11 kugera 20 Kanama 2025, ryagaragaje ko hazagwa imvura irenze igipimo cy’isanzwe igwa mu yindi myaka muri iki gihe cyo hagati mu kwezi kwa Kanama.

Meteo-Rwanda yagize iti “Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 0 na 50 mu bice bitandukanye by’Igihugu, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice (imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 0 na 40).”

Meteo ivuga ko iyi mvura izaturuka ku bwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buturuka ahanini ku miyaga iva mu burengerazuba bw’Inyanja y’Ubuhinde yerekeza mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Iryo teganyagihe ry’iminsi 10 yo hagati muri uku kwezi ryavugaga ko aho imvura izagwa, iminsi izagwamo izaba iri hagati y’ibiri (2) n’ine (4) bitewe n’imiterere ya buri hantu, ikaba iteganyijwe cyane cyane mu ntangiriro no mu matariki yegereza impera z’iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama.

Related Posts

Gasabo: 29 bakekwaho kwiba mu isoko rya Kimironko bafashwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yerekanye abagabo n’abasore 29 bakekwaho kwiba mu isoko rya Kimironko,nyuma y’uko abahacururiza n’abaturage baza guhahira muri iryo isoko bagaragarije ikibazo cyo kwibasirwa…

Read more

Itangazwa ry’amanota y’abanyeshuri, dore aho warebera

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA), iratangaza amanota y’abarangije amashuri abanza(P6) hamwe n’abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(S3) kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, saa cyenda…

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

Gasabo: 29 bakekwaho kwiba mu isoko rya Kimironko bafashwe

Gasabo: 29 bakekwaho kwiba mu isoko rya Kimironko bafashwe

Itangazwa ry’amanota y’abanyeshuri, dore aho warebera

Itangazwa ry’amanota y’abanyeshuri, dore aho warebera

Imvura yo mu mpeshyi imaze kwica 5, izageza ku wa kabiri-Meteo

Imvura yo mu mpeshyi imaze kwica 5, izageza ku wa kabiri-Meteo

Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025