Nyarugenge: Dore ibihano bitegereje abashinjwa ubujura bafashwe

Kigali Info irakwereka ingingo z’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, zihana umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura kidasiba kugaragazwa hirya no hino mu Gihugu.

Ku wa Gatanu tariki ya 08/08/25, Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugerenge mu Mirenge ya Mageragere na Muhima, ifatanije n’izindi nzego hamwe n’abaturage, yataye muri yombi abantu 10 bakekwaho ubujura bwo kwiba ibintu byo mu rugo batoboye inzu hamwe n’ubwo gutega abantu bakabambura ibyabo.

Mu Murenge wa Mageragere, mu Kagali ka Nyarufunzo, mu Mudugudu wa Rubete hafatiwe abagabo 4, bakekwaho ubwo bujura n’ubwambuzi, kandi bakaba ngo atari ubwa mbere bafatirwa muri ibyo byaha nk’uko Polisi y’Umujyi wa Kigali ibitangaza.

Itangazo rya Polisi rigira riti “Si ubwa mbere (abo bane bafatiwe mu bikorwa
by’ubujura), kuko bafungiwe iki cyaha barangiza igifungo bararekurwa, ariko banga guhinduka basubira muri ibi bikorwa by’ubujura.”

Mu Murenge wa Muhima, mu Kagali ka Nyabugogo, Umudugudu w’ubucuruzi na ho hafatiwe abantu 6 bakekwaho ibikorwa by’ubujura byo kwiba abantu muri Nyabugogo.

Umukwabu wo kubafata wabaye nyuma y’uko abaturage bagaragarije ko muri kariya gace hari abajura biba abaturage ibyabo.

Polisi ikaba yibutsa abantu ko ubujura ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda, umuntu wese wijandika mu bikorwa by’ubujura agomba gufatwa agahanwa, ndetse ko ku bufatanye n’izindi nzego bahagurukiye abantu bose babuza umudendezo abaturage cyane cyane ababiba ko batazihanganirwa.

Ingingo ya 166 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri, agatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri miliyoni 2, agakoreshwa imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Igihano ku cyaha cyo kwiba cyikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa gukoresha igikoresho icyo
ari cyo cyose gifungura aho atemerewe
kwinjira, cyangwa mu gihe kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa mu nyubako ziyikikije.

Ibihano kuri iki cyaha kandi byikuba kabiri iyo kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta
yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu
ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye
abaturage akamaro, cyangwa iyo kwiba byakozwe nijoro.

Ibi bihano kandi byikuba kabiri iyo uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa
Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe
umurimo rusange ufitiye abaturage
akamaro, abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta, cyangwa iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ingingo ya 170 yo ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba akoresheje intwaro(icyuma, imbunda,…) ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka
makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni
zirindwi (7.000.000 FRW) iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe, iyo intwaro yitwajwe yakoreshejwe, ndetse n’iyo kwiba byakorewe mu nzu ituwemo
cyangwa mu biyikikije.

Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje
urupfu, cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko
kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

Polisi yibutsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu kugaragaza abakekwaho ubujura, aho bashobora gutanga amakuru ku gihe ku bo baziho gukora ibikorwa by’ubujura.

Related Posts

Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

Read more

Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya