
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) hamwe
n’igishinzwe Imisoro n’Amahoro(Rwanda Revenue Authority/RRA) byifashishije Siporo rusange izwi nka CarFreeDay mu bukangurambaga ku mikurire y’abana hamwe no kwiyandikisha mu bazahabwa ishimwe ry’umusoro ku nyungu(TVA).
NCDA (na Ministeri y’Ubuzima muri rusange) ivuga ko konsa neza umwana mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwe (kuva agisamwa mu nda ya nyina kugeza agejeje imyaka ibiri y’amavuko) bimuhesha imikurire myiza ku mubiri no mu mitekerereze (mu bwonko).
Abahanga mu mirire bavuga ko amashereka y’umubyeyi arimo intungamubiri zose umwana akeneye (proteyine, vitamini n’imyunyu ngugu), hakabamo n’abasirikare b’umubiri (antibodies) barinda indwara zirimo isereri, inzoka zo mu nda, umusonga n’ibicurane, imyanda(infections) y’amatwi n’iyo mu gifu.
Konsa neza umwana kandi ngo biteza imbere urukundo n’icyizere hagati ye n’umubyeyi, bikagabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso, ndetse bikarwanya diyabete.
Umujyi wa Kigali uberamo Siporo ya CarFreeDay buri byumweru bitatu, uvuga ko abakozi ba Rwanda Revenue Authority hirya no hino mu Turere tuwugize bibukije gahunda ya TENGAPROMO, ikangurira abantu kwiyandikisha ku buntu kugira ngo bazahabwe ibihembo bikomoka ku gusaba fagitire ya TVA itangwa n’ikoranabuhanga rya EBM
Uwifuza ibi bihembo akanda *562# agakurikiza amabwiriza, hanyuma buri gihe uko ahashye agasaba facture ya EBM, ku buryo ikoranabuhanga rya Rwanda Revenue Authority rizajya gutanga ibihembo, uwo muntu akaba afite amahirwe yo gutoranywa mu bafashije abacuruzi gutanga fagitire ya EBM.




