
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, cyashimiye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda(RDF) hamwe n’Umutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guards), kuba bitabiriye gahunda amaraso ku bayakeneye.
Umuyobozi w’Ikigo gishizwe gutanga amaraso muri RBC, Dr Muyombo Thomas, akaba ari n’umuhanzi uzwi ku izina rya Tom Close, yanditse ku rubuga rwa X ashimira ingabo z’Igihugu(RDF) ziyobowe na Gen Mubarakh Muganga, kubera kwitabira gutanga amaraso.
Dr Muyombo yagize ati “Nyuma yo gukora ibishoboka byose ngo igihugu cyacu gitekane, bongeraho no gutuma ubuzima bwacu budahungabana, bagatanga amaraso atangwa kwa muganga.”
Dr Muyombo yakomeje agira ati “Afande CDS wa RDF hamwe n’Ingabo za RDF muri RepublicanGuard mwarakoze, ejo mwongeye kurengera abarwayi. Muri INTWARI byahamye!”