Igisirikare cya Israyeli IDF gikomeje kwikiza abanzi ba cyo bakomeye

Ba komanda b’ingabo za Israyeli 

Umunsi w’ejo ku wa kane ni bwo ku rukuta X rwahoze rwitwa twitter rwa MOSSAD ikigo cy’ubutasi cya Israyeli hatangajwe amakuru, amashusho n’amafoto agaragaza urupfu rw’umuyobozi mukuru wa Hamas Yahya Sinwar.

Uyu mutegetsi w’ikirenga wa Hamas amaze umwaka urenga ashakishwa kubura hasi, kubura hejuru n’igisirikare cya Israyeri, yiciwe mu gitero cyoroheje cyo kurasana kw’abasirikare ba Israel(  inite ya Brigade Bislamach ya 828 yarimo kugenzura ahitwa Tal al-Sultan, agace ko muri Rafah, ku wa gatatu) n’abarwanyi batatu bo mu mutwe wa Hamas, ariko abo basirikare batatu bo bahita bahicirwa, ariko ntibamenye ko muri bo harimo uwo muyobozi w’ikirenga wa Hamas.

Icyapa gihamagarira abisirayeli kwikiza umwanzi wa bo ukomeye Sinwar 

Nyuma y’umunsi umwe ni bwo habayeho igikorwa cyo kugenzura ya mirambo babonamo uwa Yahya Sinwar, ariko byemezwa neza ko ari we nyuma yo kumufata ibimenyetso bya DNA.

I Tel Aviv hari hamanitse icyapa kinini kiriho ifoto ya Sinwar, cyanditseho ubutumwa mu giheburayo busaba Abisiraheli kunga ubumwe mu bakarwanya umwanzi wabo uhigwa kurusha abandi.

Prezida wa Amerika Joe Biden uyu mugoroba yahamagaye Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu amushimira kubw’icyo gikorwa cyo gukuraho Yahya Snwar

Minisitiri w’intebe Benjamin, Netanyahu na we yavuze ko “ikibi” bagikuyeho, ariko aburira ko intambara ya Israel muri Gaza itararangira – aho bagishaka kurokora imbohe zigera ku 101 zifitwe na Hamas.

Ati: “Ku miryango y’abakiri imbohe, ndagira nti: iki ni igihe cy’ingenzi mu ntambara. Tuzakomeza gukoresha imbaraga zose kugeza abanyu mukunda, abacu dukunda, bari imuhira.”

Muri Israel, imiryango ifite abayo bagifitwe na Hamas ivuga ko ubu yizeye ko agahenge kagerwaho maze ababo bakarekurwa.

Igisirikare kandi cya Israyeli cyatangaje ko muri Liban kivuganye Hussein Awada Umuyobozi mu bya gisirikare was Hezbollah wagize uruhare mu bitero bya rokete ku butaka bwa Israyeli.

Israyeri kandi yategetse abantu baba mu bice bimwe bimwe bya Libani kuhava kubera ko byegereye ibibuga by’intambara umutwe wa Hezbollah ukoreramwo. Ibyo bice birimwo Saraaine, Tamnine na Safri.

Ministeri y’ubuzima ya Libani na yo yatangaje ko ibitero by’indege za Israyeri yakoze ku wa gatatu byishe abantu 16 mu gisagara cya Nabatieh kiri mu majyepfo ya Libani, harimwo umukuru w’icyo gisagara, binakomeretsa abandi barenga 50.

Abategetsi ba Libani bamaganye icyo gitero. Bavuze ko byerekana ko Israyeri muri iki gihe itarimo guhiga Hezbollah, ko ahubwo irimo guhiga abanegihugu ba Libani.

Nyamara ministri w’ingabo wa Israyeri, Yoav Gallant yatangaje ko Israyeri itazahagarika ibitero byayo ku murwi Hezbollah.

Imitwe y’abasirikare ya Israyeli ku wa gatatu kandi yakoze ibitero by’indege ku mupaka w’amajyepfo ya Libani mu gihe Israyeri yo yatangaje ko rokete zirenga 50 zarashwe ku butaka bwayo zivuye muri Libani.

Julien B.

 

 

 

  • Related Posts

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya