U Rwanda rwahawe miliyari 22 Frw azifashishwa mu guteza imbere ibyaro

Amakuru ALARMNEWS ikesha ikinyamakuru IGIHE avuga y’uko Leta y’u Rwanda na Banki Itsura Amajyambere y’u Budage, KfW, basinye amasezerano y’inkunga ifite agaciro ka miliyari 22 Frw (miliyoni 15 z’Ama-Euro), azifashishwa mu kuzamura iterambere ry’icyaro binyuze mu kubaka ibikorwaremezo bifasha abaturage kwivana mu bukene.

Ni inkunga y’icyiciro cya kabiri, iy’icyiciro cya mbere ikaba yari afite agaciro ka miliyoni 16 z’Ama-Euro, aho yatangiye gukoreshwa kuva muri Mutarama uyu mwaka, igashyirwa mu bikorwa mu turere 16 tutarimo utw’Umujyi wa Kigali n’utwunganira Umujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mutesi Rusagara, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Claudine Nyinawagaga n’Umuyobozi w’Ishami rya Afurika yo Hagati muri Banki y’Ubukungu n’Iterambere y’u Budage, Simon Koppers.

Koppers yavuze ko imikoranire y’u Rwanda n’u Budage ihagaze neza mu ntego ihuriweho n’ibihugu byombi, yo kurandura ubukene cyane cyane mu byaro.

Ati “Ibi byerekana imikoranire myiza iri hagati y’ibihugu byombi. Mu myaka 20 ubufatanye bw’u Rwanda n’u Budage bwagize uruhare mu guteza imbere ubukungu binyuze mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo.”

Yongeyeho ko imikoranire hagati y’ibihugu byombi izakomeza, ati “Twishimiye gukomeza gukorera hamwe mu gukomeza kugabanya ubukene.”

Umuyobozi wa LODA, Claudine Nyinawagaga, yavuze ko amafaranga y’icyiciro cya mbere yagize uruhare mu guteza imbere ibikorwaremezo birimo kongera ubushobozi bw’ibigo nderabuzima, kubaka ibiraro n’imihanda, imishinga y’amazi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Iyi nkunga izakoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo byo mu cyaro, ahakigaragara ubukene bukabije. Ibyo bikorwaremezo birimo ibigo nderabuzima, ibikorwaremezo by’amazi, imishinga y’ubuhinzi, imihanda, ibiraro n’ibindi bitandukanye

Ati “Amafaranga yatangiye gukoreshwa mu kwezi kwa Mutarama tumaze gukora inyingo mu turere 16, bivuga ko [utwo turere] tutari mu turere twunganira mu Mujyi wa Kigali.”

Yavuze ko impamvu u Budage bwishimiye gukomeza gufatanya n’u Rwanda muri uru rugendo bijyanye n’uburyo amafaranga yatanzwe mu cyiciro cya mbere yakoreshejwe.

Ati “Nubwo tukiyakoresha, abafatanyabikorwa bishimiye umusaruro babonye ku mushinga wa mbere, akaba yemeye kuduha icyiciro cya kabiri.”

Yagaragaje ko aya mafaranga yagize uruhare mu guteza imbere ibikorwaremezo hirya no hino mu cyaro.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko imishinga yibandwaho ari iba yagaragajwe n’abaturage, ikaba igira uruhare muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere, NST2.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yagaragaje ko kimwe mu bigaragaza umusaruro w’iyi nkunga ari uburyo abana bakiri bato bagana ishuri hirya no hino mu gihugu, ati “Ntembera [u Rwanda] inshuro nyinshi, ngenda mbona abana bato bafite ibikapu bajya ku ishuri, ubona ko ari ishusho nziza, birashimishije kandi nibyo natwe twifuza.”

Uturere twagizweho ingaruka n’icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga turimo Gisagara, Nyanza, Ngoma, Nyaruguru, Gatsibo, Nyamagabe, Ruhango, Kamonyi, Rulindo, Gakenke, Burera, Gicumbi, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero na Nyamasheke.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mutesi Rusagara, yavuze ko imikoranire ya Leta y’u Budage n’u Rwanda ihagaze neza

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Claudine Nyinawagaga, yavuze ko icyiciro cya mbere cyatanze umusaruro, ari nayo mpamvu hatangijwe icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga

Umuyobozi w’Ishami rya Afurika yo Hagati muri Banki y’Ubukungu n’Iterambere y’u Budage, Simon Koppers, yavuze ko u Budage bwishimira umusaruro w’inkunga yatanzwe

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yavuze ko akunze gutembera hirya no hino mu Rwanda, akishimira kubona gahunda y’uburezi kuri bose yaratumye abana benshi bagana amashuri

Source: IGIHE

By:Julien B.

  • Related Posts

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Inyungu y’ikigo cy’itumanaho, MTN Rwandacell Plc, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2025 yageze kuri miliyari 6.3 Frw nyuma yo kwishyura imisoro. Ibi ngo bigaragaje intambwe nini mu…

    Read more

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    One thought on “U Rwanda rwahawe miliyari 22 Frw azifashishwa mu guteza imbere ibyaro

    1. Have you eνer considered about adding a little bit
      more than just your articles? I mean, what you say
      is important and everything. Howеver think abοut
      if you added some great images or video clips to give your posts more,
      “pop”! Your content is exceⅼlent but with images and clips,
      this blog could definitely be one of the best in its niche.
      Goοd blog!

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)