Hagiye kugwa imvura irenze isanzwe igwa mu itangira ry’Ukwakira

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, cyatangaje Iteganyagihe ry’igice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2024 (kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 10), riteganya imvura irengeje igipimo cy’isanzwe igwa muri iki gihe.

Meteo ivuga ko imvura iziyongera ugereranyije n’ibice bishize by’ukwezi kwa Nzeri, ikazaba iri hagati
ya milimetero 20 na milimetero 140.

Ni imvura Meteo ivuga ko izaranga itangira ry’Umuhindo w’uyu mwaka watinze, ikazaboneka mu minsi iri hagati y’ine (4) n’umunani (8), kuko aho itazagwa ari ku itariki ya 4 n’iya 5 Ukwakira 2024.

Ikarita y’iteganyagihe ry’imvura igaragaza ko ahazagwa nyinshi kuruta ahandi ari mu majyaruguru y‘iburasirazuba bw’Akarere ka Rusizi, mu bice byinshi by’Uturere twa Nyamasheke na Rutsiro hamwe no mu bice bito by’Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze, hateganyijwe iri hagati ya milimetero 120 na 140.

Ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba (uretse amajyepfo y’Akarere ka Rusizi), mu bice byinshi by’Uturere twa Musanze na Burera, mu majyaruguru y’Akarere ka Gicumbi no mu burengerazuba bw’Uturere twa Gakenke, Nyamagabe na Nyaruguru, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120.

Imvura nke iteganyijwe iri hagati ya milimetero 20 na 40, ikaba izagwa mu bice bito by’Uturere twa Ngoma
na Bugesera.

Meteo ivuga kandi ko muri iyi minsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa 10(Ukwakira), ubushyube bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi
20 na 30, bukazaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice.

Ubushyuhe bwo basi buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 18, na bwo bukaba buri ku kigero
cy’ubushyuhe bwo hasi busanzwe.

Hateganyijwe kandi umuvuduko w’umuyaga uzakomeza kwiyongera mu bice byinshi by’Igihugu, aho uzaba ubarirwa hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, kandi ko aho umuyaga uzaba mwinshi ari mu Ntara y’Iburasirazuba
n’Iburengerazuba mu Turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke.

 

  • Related Posts

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya