
Muganga w’indwara zo mu mubiri, Dr Eugène Nkusi, avuga ko gusohora umwuka unyuze aho bitumira ibikomeye (byitwa gusura), ari ikimenyetso cy’uko umuntu afite imikorere myiza y’inzira z’igogora, ku buryo abantu batari bakwiye kumva ko ari igisebo.
Umusuzi ni umwuka (gaz) ziba zakomotse ku gushwanyagurika kw’ibyo umuntu aba yariye, bigakorerwa cyane cyane mu mara manini ahaba za mikorobe (udukoko) zifasha mu gushwanyaguza ibyasigaye bitagikenewe n’umubiri nyuma y’igogora kugira ngo bisohoke.
Dr Nkusi avuga ko iyo umuntu yariye ibinyamasukari n’ibinure, akenshi ngo asura umusuzi utanuka cyane kuko uba ugizwe ahanini na dioxide de Carbone (CO2) ugereranyije n’iyo yariye ibyiganjemo za poroteyine(proteines).

Dr Nkusi avuga ko amafunguro yiganjemo za proteines nk’ibinyamisogwe (ibishyimbo, soya, amashaza) cyangwa ibikomoka ku matungo birimo inyama, amata,amafi n’amagi, iyo byamaze gukorerwa igogora, gucikagurika kwabyo gutanga imyuka inuka cyane iba yiganjemo za ammoniac na surfure d’hydrogene. haba harimo ibinyabutabire bya soufre, hydrogene na azote.
Dr Nkusi ati “Uzumve nk’ahantu banyara,cyangwa wumve impumuro y’inyama,amata byangiritse, cyangwa se winukirize igi ryaboze ukuntu biba binuka,kubera ko byiganjemo za proteines nyinshi,iyo bishwanyaguritse bitanga ama gaz yiganjemo za nitrates, ammoniac,sulfures d’hydrogene zizwiho kunuka cyane.
Dr Nkusi avuga ko gusura ari amahirwe akomeye agaragaza imikorere myiza y’umubiri,cyane cyane inzira z’igogora. Nk’ umuntu wagize ibyago amara akaziba cga agasobana, iriya myuka ntisohoke, bimugiraho ingaruka zikomeye,inda igatumba,iyo myuka ikaba yajya kunyura mu kanwa, iyo atavuwe kare yakurizamo kuremba akaba yanapfa.
Mu rwego rwo kwirinda kubangamira abandi kubera umunuko n’urusaku rw’umusuzi, Dr Nkusi avuga ko byaba byiza umuntu wumva iyo myuka ije yayifunga akabanza kujya kure kwiherera nk’uko abajya kwituma babigenza noneho akayirekurirayo yisanzuye ntawe abangamiye.
Abantu batandukanye bajya inama y’uko uriya mwuka witwa umusuzi wahindurirwa izina ukitwa umusuro, hanyuma usura akaba ari we witwa umusuzi, kimwe n’uko usiga bamwita umusizi, igihangano cye kikitwa igisigo,umuntu ugiha bamwita umuhigi icyo yahize cyikitwa umuhigo, usora bamwita gutyo icyo atanze kikitwa umusoro.