
Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, ryatangaje ko inzego z’ibanze mu Tugari, mu Mirenge no mu Turere hakenewe abakozi bagera ku 1,839 bazaba bari mu myanya itandukanye.
Bigaragara ko imirenge ari yo ikeneye abakozi benshi bagera ku 1063, utugari tukaba dukeneye abagera kuri 545, mu gihe Uturere dukeneye abagera kuri 231.
RALGA ivuga ko iyi myanya yatangiye gushyirwa ku rubuga rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) rwamamaza imyanya y’akazi ikeneye abakozi, kuva kuri uyu wa Gatatu, ariko gukomeza kuyishyira kuri urwo rubuga ngo birakomeje.
RALGA ivuga kandi ko ifatanyije na MIFOTRA, bavuguruye uburyo ibizamini by’abakozi b’inzego z’ibanze bikorwa, kugira ngo birusheho gukomeza gukorwa mu mucyo, kuko bigiye kujya bitangirwa igihe kimwe.
Igihe cyo gutanga ibyo bizamini nikigera ngo hazajya hajyaho urwego ruhuriweho n’inzego zose bireba, kugira ngo hirindwe amakosa abantu bajya binubira.