
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Umudugudu w’ikoranabuhanga wiswe ‘Kigali Innovation City’ mu cyanya cy’Inganda cya Kigali i Masoro mu Karere ka Gasabo, hagererwanywa na Silicon Valley yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri California.
Ni umushinga munini uzatwara ingengo y’imari ingana na miliyari zirenga 2,500 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ukaba udasanzwe kuri uyu mugabane wa Afurika.
Abahanga mu bijyanye no guhanga udushya mu ikoranabuhanga ritandukanye, bazajya bahahurira bakore imishinga itanga ibisubizo ku batuye u Rwanda n’umugabane wa Afurika muri rusange.
Uyu mudugudu ugererwana na Silicon Valley yo muri Amerika, ahabarizwa ibigo bitegeka Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nka Google, Meta(ifite Facebook), Microsoft n’ibindi.
Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe Ikoranabuhanga na Inovasiyo yari isanzwe itegura iyubakwa ry’uyu mudugudu kuva mu myaka 10 ishize, ukaba uzashyirwa ku buso bungana na hegitari 61, aho abarenga 50,000 ngo bazahabona imirimo.
Abakozi bo muri iyi Minisiteri bavuga ko hari abanyeshuri 2,600 bagiye mu bihugu bitandukanye kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga, bakazaza kuba abakozi mu Mudugudu wa Kigali Innovation City.
Ikinyamakuru Taarifa cyanditse ko u Rwanda ruteganya kuzajya rwungukira miliyoni $150 mu mishinga ruzajya rufasha ibihugu kugeraho binyuze mu bizakorerwa muri uriya mudugudu.