
I Gahanga mu Karere ka Kicukiro hafi ya sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli ya Oryx, imodoka yo mu bwoko bwa Minibus (Taxi Hiace) yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Ababibonye bavuga ko inzego z’umutekano zihutiye kuhagera zikayizimya kugirango inkongi idasakara igafata inyubako n’ibindi binyabiziga byari hafi aho.
Inzego z’umutekano kugeza ubu ntiziragira icyo zivuga ku mpamvu yateye iyo nkongi yibasiye imodoka, gusa nta we iyo mpanuka yagitanye cyangwa ngo ikomeretse.
Source: Kigali Today