
Kamala Harris w’imyaka 59 ahabwa amahirwe yo kuba yayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora azaba mu kwezi kwa cumi na kumwe akaba mu gihe byaba bibaye bikaba byaba ari amateka avuguruye ku bari n’abategarugori ariko na none no kubirabura b’abanyamerika.
Mu minsi ishize nibwo Joe Biden niwe wari waratanzwe nishyaka ryaba Demokarate ku mwanya w’umukandida ugiye kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko bitewe nizabukuru ahitamo guha umwanya visi prezida we Kamala Harris.
Ibintu byashimishije benshi cyane ko uyu mugabo ari mu myaka y’izabukuru kandi akaba yarakomeje kugaragaza ko ubuzima bwe butari mu mwanya wo kuba ikirango cy’Isi ahagararira igihugu cy’igihangange nka Amerika.
Kugeza ubu amahirwe yerekeje kuri Kamala Harris ko ari we uzahagararira ishyaka ry’inganzamarumbo ry’aba Demokarate.
Uyu mugore bishobora kurangira ayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Alarmnews.rw yifashishije ikinyamakuru cy’Inyarwanda .com yaguteguriye ibintu bimwe utari uzi kuri uyu mugore w’igihangange.
1. Kamala Devi Harris yavukiye mu gace ka Oakland muri Leta ya California ku wa 20 Ukwakira 1964, ni we mfura mu muryango w’abana 2, nyina w’umuhindekazi yitwa Shyamala Gopalan akaba inzobere mu buvuzi bwa Kanseri naho se ukomoka muri Jamaica akitwa Donald Harris.
2. Ababyeyi be bahuriye muri Kaminuza ya California aho bose barimo basoza amasomo, bisanga banahuje umugambi wo guharanira uburenganzira, inkundura yari ikomeye rimwe na rimwe bajyaga banajyana Kamala Harris mu bikorwa byo kwigaragambiriza ibitanyuze mu mucyo.
3. Izina rya Kamala yarihitiwemo na Mama we, rikaba ari iry’Imana imwe mu z’Abahinde basenga aho abizerera muri yo bavuga ko ariyo itanga abagore b’abanyembaraga.
4. Ababyeyi ba Harris batandukanye afite imyaka 7, byatumye we na murumuna we Maya barerwa na Nyina wenyine mu gace ka Berkeley
5. Guhera mu mashuri yo hasi yagiye ahura n’ibibazo by’ivangura byatumye atangira kugenda ahindura ibigo yigagaho.
6. Akiri muto yasengeraga muri Baptist ariko akanajya mu rusengero rw’Abahindu. Harris agaruka ku buryo yakuzemo yagize ati”Mama yumvaga neza ko ari kurera abakobwa b’abiraburakazi babiri kandi yakoraga igishoboka cyose ngo tuzavemo abakomeye kandi bateye ishema.”
7. Mu buto bwe yasuye u Buhinde, maze akorwa ku mutima n’inkuru ya sekuru wari mu baharaniye ubwigenge bw’iki gihugu na nyirakuru wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori wagendaga yigisha ibirebana no kuboneza urubyaro ngo umugore atandukane n’ubukene.
8. Harris yaje kujya kwiga amashuri yisumbuye muri Montreal, icyo gihe nyina yigishaga muri Kaminuza ya McGill akanaba umwe mu bavura Kanseri ku bitaro by’Abayahudi byari aho hafi.
9. Ubwo yari Montreal we n’umuvandimwe we bakoze imyiyereko yatumye abana bagenzi babo barushaho kumva ko bakwiriye gukinira mu mbuga itoshye itabangiza.
10. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yakomereje Kaminuza muri Howard, imwe mu zakiraga abirabura zamamaye cyane muri Washington DC aho yakuye impamyabumenyi muri siyanse, politiki n’ubukungu.
11. Yaje kujya kwiga ibirebana n’amategeko muri San Francisco icyo gihe yabanaga na murumuna we Maya wari ufite umwana w’umukobwa.
12. Mu 1990 nyuma yo gutsinda ikizamini kimwemerera kuba umunyamategeko w’umwuga, yatangiye gukora nk’umushinjacyaha muri Oakland aho yibandaga ku byaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gistina.
13. Umuryango wa Harris ntabwo wigeze wumva neza ukuntu umukobwa wabo agiye kuba umushinjacyaha kubera amateka y’uyu mwuga gusa ibi uyu mugore ntiyabikozwaga, yavugaga ko ashaka guhindura amateka.
14. Mu 1994, Harris yinjiye mu rukundo na Willie Brown wari inganzamarumbo muri politiki ya California, umuvugizi w’Inteko y’Intara akaba yaramurushaga imyaka 30.
Ibi byafashije uyu mugore guhita abona akazi muri Komisiyo ijyana n’ubwishingizi n’ubuvuzi aho yahebwaga nk’umushinjacyaha w’iyi Komisiyo ibihumbi bisaga 80 by’amadorali mu mwaka.
15. Mu 1995 Brown yaje gutorerwa kuba Meya wa San Francisco. Mu Kuboza uwo mwaka Harris yatandukanye n’uyu mugabo nk’uko uyu mugabo yabitangaje ko bombi nta hazaza bari bafite.
16. Kwicisha bugufi kwe akaba yajya kurira ahantu haciciritse nabyo hari abagiye babibona nk’ibintu bidakwiriye uyu mugore kandi azwiho gukunda guteka byo ku rwego rwo hejuru.
17. Akunze kwambara inkweto zo mu bwoko bwa Sneakers
18. Ibitabo nka Native Son cya Richard Wright, The Kite Runner cya Khaled Hosseini, The Joy Luck Club cya Amy Tan na Song of Solomon cya Toni Morrison biri mu biza imbere mu byo akunda.
19. Aramutse atowe mu Gushyingo 2024, yaba abaye umugore wa mbere, w’umwiraburakazi wa mbere muri Amerika, ufite inkomoko muri Aziya ubashije kuyobora iki gihugu cy’igihangange.
20. Yizerera mu kuba uwa mbere mu bintu byose kandi agaharanira kutazigera na rimwe aba uwanyuma.


Aha Kamala Harris yarikumwe na nyina wa mwibarutse akamurera akamukuza
By Jean de Dieu UDAHEMUKA