Hari Abanyarwanda bafatiwe i Goma bashinjwa gukorera M23

Kuwa Gatandatu w’iki cyumweru gishize mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) hafatiwe abantu 15 barimo n’Abanyarwanda, bakaba bakurikiranyweho gushaka abo kwinjizwa mu mutwe wa M23.

Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Faustin Kapend Kamand, yabwiye Radio Okapi ko abo bantu bafashwe n’iperereza ry’igisirikare cya Congo (FARDC).

Muri uwo Mujyi wa Goma hamaze iminsi ibikorwa by’igisirikare byiswe ’Safisha Mji wa Goma’ bisobanurwa ngo  ‘Sukura Umujyi wa Goma’.

Mu bafashwe harimo umusirikare wo mu ngabo za FARDC wakoreraga muri Brigade ya 11, Abanyarwanda baba i Goma mu buryo ‘butemewe’, abaregwa gurucuruza ibiyobyabwenge n’abandi bava muri Goma cyangwa muri Teritwari ya Nyiragongo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma avuga ko abafashwe bose ngo bakorana n’umwanzi, bakaba bari bashinzwe kumushakira abarwanyi bashya, bakabikora rwihishwa.

Kapend avuga ko abenshi muri bo basanzwe baba mu Karere ka Nyiragongo (kamwe mu tugize Kivu ya Ruguru), bakaba ngo baje i Goma kuhashaka abarwanyi bajyana muri M23,  kwiba no gukora ubundi bugizi bwa nabi.

Yagize ati “ Muri bo bamwe baturuka muri Nyiragongo, abandi muri Majengo, Kasika no muri Katoy. Biyemerera ko bagira uruhare mu rugomo rubera muri Goma kandi hari n’uwatwemereye ko yagize uruhare mu kwambura umupolisi imbunda mu minsi ishize ubwo bagenzi be bashyiraga bariyeri mu mihanda yacu”.

Uyu muyobozi avuga ko hari abandi bamaze koherezwa i Kinshasa mu nzego nkuru z’umutekano kubera uburemere bw’ibyo bakurikiranyweho.

Source: Taarifa (Kinyarwanda)

  • Related Posts

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    Guhura kwa Perezida Trump wa Amerika na Putin w’u Burusiya hari ababinenze bavuga ko Perezida wa Amerika yabihombeyemo kuko nta cyo u Burusiya bwamwemereye kijyanye no guhagarika intambara muri Ukraine,…

    Read more

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    Uwitwa Ngirabatware Ferdinand w’imyaka 35 na ‎Nyiranizeyimana Honorine w’imyaka 30, bashobora kurangiriza ubuzima bwabo mu igororero (bafunzwe) nyuma yo ‘gufatanywa urumogi rwari rugiye gucuruzwa.’ Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?