Pawulo yandikiye Abafilipi ati “Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo-Abafilipi 3:7

Mu buzima busanzwe kamere muntu igira ibyo yitaho cyane ibonako ari inyungu, nyamara iyo tumaze gukizwa tukizera Yesu, twakira indi kamere y’Umwuka dukomora ku Mana.

Ibyo bigatuma twemera guhomba ibyo twabonaga nk’inyungu tukiyoborwa na kamere ku bwa Kristo, ni yo mpamvu tuba mu isi tunyuranya n’abari mu butware bwayo.

Ng’icyo igituma ab’isi banga abana b’Imana, bakabatega ibico bashaka kubagirira nabi, ariko kuguma muri Yesu wanesheje isi ni cyo kibafasha guhora banesha. Amen