{"id":3671,"date":"2026-05-26T20:46:26","date_gmt":"2026-05-26T20:46:26","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3671"},"modified":"2026-05-26T20:46:27","modified_gmt":"2026-05-26T20:46:27","slug":"ubucuruzi-muri-congo-burakorwa-bute-muri-iki-gihe-cya-ebola","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2026\/05\/26\/ubucuruzi-muri-congo-burakorwa-bute-muri-iki-gihe-cya-ebola\/","title":{"rendered":"Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?"},"content":{"rendered":"\n<p>Urwego rw&#8217;u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abarenga 220.<\/p>\n\n\n\n<p>RDB ivuga ko ishingiye ku bitangazwa na Minisiteri y&#8217;Ubuzima, nta muntu n&#8217;umwe uragaragara ko yanduye Ebola mu Rwanda. Kubera iyo mpamvu ibikorwa byose mu Gihugu birakomeje nk\u2019uko bisanzwe, harimo iby\u2019ubukerarugendo, inama, ibirori, ubucuruzi ndetse n\u2019ingendo zo hirya no hino.<\/p>\n\n\n\n<p>RDB yahumurije abasura u Rwanda ibabwira ko batagomba kugira impungenge zo gukomeza kugera ahantu hatandukanye mu gihugu, ndetse itangariza abantu ko ibikorwa byose bikomeje nk\u2019uko bisanzwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Gusa hafashwe ingamba zo kugenzura no gupima mu buryo bukomeye abambukiranya imipaka hamwe n\u2019abagera ku kubuga cy&#8217;Indege.<\/p>\n\n\n\n<p>Bamwe mu baturage bajyaga bambukiranya imipaka ihuza Gisenyi na Goma, ahakajijwe ingamba zo kwirinda ebola, bavuga ko bahuye n\u2019igihombo gikomeye kuko bahagaritse kujya gukora ubucuruzi muri Congo, n\u2019ubwo hari amatsinda y\u2019abacuruzi bake hamwe n\u2019abanyeshuri bemererwa kwambuka.<\/p>\n\n\n\n<p>Umwe muri bo yagize ati \u201cUrambuka bisanzwe, ukerekana ibyangombwa byemewe, ugakomeza muri Congo ukaza kugaruka nk\u2019ibisanzwe, ariko ugenda uri bugaruke, niba ari Umunye Congo cyangwa Umunyarwanda wafungiwe mu gihugu kitari icye, we aba yemerewe gutaha ariko agasubira iwabo.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Icyakora kugira ngo abambuka babe bake cyane, hagiye habaho amatsinda, aho \u201cumuntu umwe agendera abantu nka 5-10, ni yo mpamvu urujya n\u2019uruza rwagabanutse, abantu bake, ibintu byinshi, baradupima umuriro warangiza ugakomeza iyo basanze nta kibazo.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Uyu mucuruzi avuga ko abava muri Congo baza bagashyirwa mu kato k\u2019iminsi 21 ari abatubahiriza amabwiriza bahawe, harimo kuramukanya no gusabana bikabije n\u2019abandi bantu bo hakurya, cyangwa abanyuze mu nzira zitemewe.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Minisiteri y\u2019Ubuzima(MINISANTE) yafashe ingamba z\u2019uko abanyamahanga bagiye cyangwa banyuze muri Congo &nbsp;batemerewe kwinjira mu Rwanda batararenza iminsi 30 bavuyeyo, ndetse ko Abanyarwanda n\u2019abanyamahanga batuye mu Rwanda bo bemerewe kwinjira ariko bakabanza gushyirwa mu kato k\u2019iminsi 21.<\/p>\n\n\n\n<p>MINISANTE ivuga ko hari ibigo abantu bari mu kato bashyizwemo, birimo ikigo nderabuzima cya Rugerero muri Rubavu, kugeza ubu kikaba nta wundi muntu cyakira uretse abakekwaho kuba bakwanduza abandi icyorezo cya ebola.<\/p>\n\n\n\n<p>Iyi Minisiteri ivuga ko impamvu nta muntu wanyuze muri Uganda ushyirwa mu kato, ari uko ebola yagaragayeyo ari iyari yakomotse muri Congo, ariko ko abambuka imipaka &nbsp;y\u2019u Rwanda bose barimo gupimwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Imibare y&#8217;abamaze guhitanwa na Ebola kugeza kuri uyu wa mbere yageze kuri 220 nk\u2019uko bitangazwa n\u2019Ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye rishinzwe ubuzima(OMS).<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Urwego rw&#8217;u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3672,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,26],"tags":[185],"class_list":["post-3671","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-ubuzima-iyobokamana","tag-ebola"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3671","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3671"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3671\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3673,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3671\/revisions\/3673"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3672"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3671"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3671"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3671"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}