{"id":3620,"date":"2026-04-13T21:00:37","date_gmt":"2026-04-13T21:00:37","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3620"},"modified":"2026-04-13T21:24:09","modified_gmt":"2026-04-13T21:24:09","slug":"fdlr-si-umubare-ni-igitekerezo-rutaremara-na-dr-habineza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2026\/04\/13\/fdlr-si-umubare-ni-igitekerezo-rutaremara-na-dr-habineza\/","title":{"rendered":"FDLR si umubare ni igitekerezo-Rutaremara na Dr Habineza"},"content":{"rendered":"\n<p>Impuguke mu bya Politiki, Umukambwe Tito Rutaremara hamwe n\u2019Umuvugizi w\u2019Ihuriro ry\u2019Imitwe ya Politiki mu Rwanda(NFPO), Senateri &nbsp;Dr Frank Habineza, bavuga ko FDLR iteye impungenge zikomeye ku Rwanda, bidashingiye ku mubare w\u2019abayigize ahubwo bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside yamaze kwigishwa muri Congo.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu Kiganiro baherutse kugirana na bimwe mu bitangazamakuru, Tito Rutaremara na Senateri Dr Frank Habineza bavuze ko ikibazo cy\u2019umubare uvugwa kuba ari muto w\u2019abagize FDLR atari cyo gikwiye kurebwaho cyane, bitewe n\u2019uko ingengabiterezo ibarimo ngo ifite ubukana bukomeye.<\/p>\n\n\n\n<p>Dr Habineza avuga ko nyuma y\u2019ikiganiro Ihuriro ry\u2019Imitwe ya Politiki mu Rwanda ryagiranye na Gen James Kabarebe wari Umunyamabanga &nbsp;wa Leta muri Minisiteri y\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga, ku ngingo y\u2019umutekano mu Karere ndetse n\u2019amagambo \u2018Perezida wa Congo yari amaze kuvuga ko azatera u Rwanda\u2019, iri huriro ryaje gusohora itangazo rigaragaza ko ingamba z\u2019ubwirinzi zitagomba kuvaho.<\/p>\n\n\n\n<p>Senateri Dr Habineza avuga ko Leta ya Congo igomba kwitandukanya na FDLR n\u2019ingengabitekerezo y\u2019amacakubiri &nbsp;yo kwanga abavuga Ikinyarwanda, ikabaha uburenganzira bemererwa nk\u2019abenegihugu, bitaba ibyo \u2018ikabareka bakigenga ariko bakajyana n\u2019ubutaka batuyeho\u2019.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Igisubizo ku bavuga ko FDLR igizwe n\u2019abantu bake<\/strong><strong><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Uyu muvugizi w\u2019Ihuriro ry\u2019Imitwe ya Politiki mu Rwanda asubiza abavuga ko FDLR nta cyo itwaye kuko ngo ari bake, aho asobanura ko uyu mutwe urenze kuba ari abantu bagaragara, ahubwo ari igitekerezo.<\/p>\n\n\n\n<p>Dr Habineza akomeza agira ati \u201cFDLR ni igitekerezo, ni abantu bakomoka ku bakoze Jenoside mu Rwanda, ikibazo cya FDLR ntabwo ari ikibazo cy\u2019umubare ngo \u2018ni bake cyangwa ni benshi, n\u2019ubwo numvise ko atari bake, sinzi imibare yabo ariko numva ko barenga ibihumbi bibiri, ariko n\u2019iyo baba ari batanu bafite ibitekerezo bibi, ikibazo cyabo kiba kigomba kurwanywa.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Hagati aho kandi ngo FDLR imaze kwivanga n\u2019igisirikare cya Congo(ku buryo harimo n\u2019abarinda Umukuru w\u2019Igihugu), bakaba barafashijwe kwiga, bajya mu buyobozi, ndetse bakaba bafite imitungo ku buryo ngo bamaze kugira imbaraga zikomeye, nk\u2019uko Dr Habineza akomeza abisobanura.<\/p>\n\n\n\n<p>Umukambwe Tito Rutaremara na we akomeza ashimangira ko FDLR yamaze kugira imbaraga zikomeye cyane, aho amoko atandukanye y\u2019Abanyekongo arimo n\u2019abakozi ba Leta, igisirikare ndetse n\u2019abandi kugera ku Mukuru w\u2019Igihugu cyabo, bose ngo bamaze kwanga Abanyarwanda kugera ku rwego rwo gutegura kugirira nabi u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Rutaremara agira ati \u201cFDLR ikibi cyayo ni uko cya gitekerezo cy\u2019Ingengabitekerezo ya Jenoside yacyigishije muri abo baturage, ariko noneho inarenzaho ibyigisha ba Tshisekedi, ba Muyaya n\u2019abandi bose b\u2019abasirikare bakuru ujya wumva bahaguruka bakabivuga, urumva rero, baba 10 baba bangahe, Yezu ko yatangije Kiliziya Gatolika ari hamwe na 12, ubu se ntiyarangije isi yose!\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Rutaremara avuga ko FDLR ngo yakoze muri ubwo buryo bwa Yezu bwo kwigisha Abanyekongo bakanga abandi Banyekongo babahora ubwoko, n\u2019ubwo \u201cntacyo itwaye ku Rwanda kuko rwashyizeho ubwirinzi, Abanyarwanda bari imbere mu gihugu bakaba bigishwa ukuri bakakumva, ariko ikibazo ni abari hanze y\u2019igihugu.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Tito Rutaremara avuga ko abahakana Jenoside baba abari muri Congo cyangwa hanze yayo hirya no hino ku isi, ahanini bakoresha imbuga nkoranyambaga mu guhakana no gupfobya Jenoside, urugamba yumva Abanyarwanda badashobora gutsindwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cNtibaturusha ubuhanga, ntibaturusha kujya ku mbuga nkoranyambaga, niba bivuzwe n\u2019abantu 10 twe tubivuge turi abantu 1000 tubyamagana, tubirwanye, burya hari n\u2019Abanyekongo bazima twabibasobanurira.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Tito Rutaremara avuga ko kugeza ubu hari abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 30 bava hanze y\u2019igihugu bakaza kwiga muri za kaminuza no mu mashuri yisumbuye byo mu Rwanda, bashobora gusobanurirwa na bagenzi babo b\u2019Abanyarwanda kugira ngo bajye hirya no hino muri Afurika kurwanya ingengabibitekerezo ya Jenoside.<\/p>\n\n\n\n<p>Uretse Tito Rutaremara na Dr Habineza bavuga ko Congo iteje impungenge ku mutekano w\u2019u Rwanda, abandi bayobozi bakuru b\u2019Igihugu barimo na Perezida wa Repubulika, bagaruka kuri iki kibazo bavuga ko umuryango w\u2019uwari Perezida Juvenal Habyarimana urimo gufatanya na Leta ya Congo imyiteguro yo kugirira nabi u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Impuguke mu bya Politiki, Umukambwe Tito Rutaremara hamwe n\u2019Umuvugizi w\u2019Ihuriro ry\u2019Imitwe ya Politiki mu Rwanda(NFPO), Senateri &nbsp;Dr Frank Habineza, bavuga ko FDLR iteye impungenge zikomeye ku Rwanda, bidashingiye ku mubare&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3621,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,76,3],"tags":[179,178],"class_list":["post-3620","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-incamake","category-politike","tag-dr-habineza-frank","tag-tito-rutaremara"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3620","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3620"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3620\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3622,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3620\/revisions\/3622"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3621"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3620"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3620"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3620"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}