{"id":3613,"date":"2026-04-11T10:17:02","date_gmt":"2026-04-11T10:17:02","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3613"},"modified":"2026-04-11T10:21:09","modified_gmt":"2026-04-11T10:21:09","slug":"minisitiri-nduhungirehe-yagaragaje-ko-umuryango-wa-habyarimana-uteye-impungenge","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2026\/04\/11\/minisitiri-nduhungirehe-yagaragaje-ko-umuryango-wa-habyarimana-uteye-impungenge\/","title":{"rendered":"Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko umuryango wa Habyarimana uteye impungenge"},"content":{"rendered":"\n<p>Minisitiri w&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko umuryango w&#8217;uwari Perezida w&#8217;u Rwanda, Juvenal Habyarimana uteje impungenge ku mutekano w&#8217;u Rwanda, akaba asaba urubyiruko kurinda ibyagezweho kugira ngo bidasenyuka.<\/p>\n\n\n\n<p>Imbere y&#8217;Urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rwitabiriye ijoro ryo Kwibuka ryabereye i Nyanza ya Kicukiro ku wa Kane, Amb Nduhungirehe yavuze ko hashize imyaka 32 umutwe wa FDLR wakoze icyaha cya Jenoside ariko n&#8217;ubu ukaba ushyigikiwe na Leta ya Congo, ndetse ko Perezida Tshisekedi yiteguye kubafasha ngo bahirike Ubutegetsi mu Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Amb Nduhungirehe yibukije ibyo Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma ya Congo ishaka ko amateka yisubiramo, kuko ngo ishyigikiye interahamwe zashyizweho na Perezida Habyarimana n&#8217;ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe n&#8217;uwo muperezida.<\/p>\n\n\n\n<p>Habyarimana akaba ashinjwa ubwicanyi bwakozwe mu myaka ya 1992 muri Kibirira, Bugesera, Mukingo, Murambi n&#8217;ahandi, bikajyana n&#8217;imvugo zariho muri iyo myaka zikomeje gukoreshwa muri iki gihe muri Congo.<\/p>\n\n\n\n<p>Amb Nduhungirehe atanga urugero k&#8217;uwari Umuvugizi w&#8217;Igisirikare, witwa &#8216;Sylvain Ekenge wasubiyemo amategeko 10 y&#8217;Abahutu yasohotse mu kinyamakuru Kangura, akaba yarasomye urupapuro kuri Television y&#8217;Igihugu aburira Abanye Congo ko batagomba gushyingiranwa n&#8217;Abatutsikazi.&#8217;<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri w&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga akomeza avuga ko umugore w&#8217;uwari Perezida Habyarimana, Agathe Kanziga, yari yarashinze akazu (agatsiko gato kategekanaga na we).<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri Nduhungirehe avuga ko igisirikare cy&#8217;u Bubiligi(Auditorat Militaire) cyavuze ko Kanziga yabujije abantu kurira, ubwo indege ya Habyarimana yari imaze guhanurwa, ahubwo yagize ati &#8220;Mufashe Interahamwe kudukiza umwanzi w&#8217;umututsi.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Ati &#8220;Uwo Habyarimana Juvenal na Agathe Kanziga bafite abana, umwe muri bo witwa Jean Luc Habyarimana ni we Perezida wa Congo ashaka gukoresha kugira ngo agarure icuraburindi mu Rwanda.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Yakomeje agira ati &#8220;Kandi uwo na we amaze igihe abigaragaza aho ajya i Kinshasa agahura n&#8217;abayobozi kugira ngo babimutegurire, twebwe turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo twiteze imbere, ariko bose si ko babibona, ibi byiza byose mubona bishobora guhinduka iyo ngengabitekerezo nikomeza guhemberwa n&#8217;amahanga, akayiha icyicaro, agatuma ikwirakwizwa mu rubyiruko.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri w&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga asaba urubyiruko gukomeza gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho, ku buryo nta wagombye kubisenya rurebera.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Yanditswe<\/strong> <strong>na B Julien<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Minisitiri w&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko umuryango w&#8217;uwari Perezida w&#8217;u Rwanda, Juvenal Habyarimana uteje impungenge ku mutekano w&#8217;u Rwanda, akaba asaba urubyiruko kurinda ibyagezweho kugira ngo bidasenyuka. Imbere&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3614,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,76,3],"tags":[176],"class_list":["post-3613","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-incamake","category-politike","tag-amb-nduhungirehe"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3613","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3613"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3613\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3616,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3613\/revisions\/3616"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3614"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3613"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3613"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3613"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}