{"id":3586,"date":"2026-03-27T14:13:44","date_gmt":"2026-03-27T14:13:44","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3586"},"modified":"2026-03-27T14:13:45","modified_gmt":"2026-03-27T14:13:45","slug":"minisante-irimo-kuvangura-abavuzi-gakondo-nabapfumu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2026\/03\/27\/minisante-irimo-kuvangura-abavuzi-gakondo-nabapfumu\/","title":{"rendered":"MINISANTE irimo kuvangura abavuzi gakondo n\u2019abapfumu"},"content":{"rendered":"\n<p>Minisiteri y\u2019Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko irimo kuvangura abavuzi gakondo bakora kinyamwuga, ibatandukanya n\u2019abakoresha ibyo bita imiti bitemewe ndetse n\u2019ababeshya abaturage, kugira ngo igire abo yemerera kunganira ubuvuzi bwa kizungu.<\/p>\n\n\n\n<p>MINISANTE ibitangaje mu gihe bamwe mu bavuzi gakondo bakomeje gusaba Leta kwemeza Itegeko ribagenga rikiri umushinga, ryabahesha kongera gukora ku mugaragaro.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu kiganiro Minisitiri w\u2019Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yahaye Inteko kuri uyu wa Kane, ari kumwe na Minisitiri w\u2019Intebe, yavuze ko abavuzi gakondo bahagaritswe bose nyuma yo gusanga abenshi babeshya abantu ko bashobora kubahesha amahirwe cyangwa kugaruza ibyabo byibwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Dr Nsanzimana avuga ko hari n\u2019abavanga imiti ya kizungu n\u2019ibimera, bigateza umurwayi ingaruka zikomeye ku buzima bwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Dr Nsanzimana agira ati \u201cTwakoze igisa n\u2019ubushakashatsi, dusanga mu gihugu hari abantu &nbsp;5,000 bavuga ko bavura gakondo, ariko mu makuru y\u2019ibanze twabonye, ni uko hafi 80% badakora ibyo bintu ngo ubone ko bavuye abantu, abenshi ni ubucuruzi bakora.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Yakomeje agira ati \u201cBavuga ko bavura inyatsi, bagaruza ibyibwe, bakavura indwara zose bakoresheje umuti umwe,\u2026harimo akavuyo kenshi no kubeshya abantu, ubu rero turacyari kubisesengura kugira ngo tumenye ba bandi bake dushobora kwemeza ibyo bakora n\u2019imiti yabo igapimwa koko.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri w\u2019Ubuzima avuga ko imiti y\u2019abavuzi gakondo yamaze gupimwa muri laboratware z\u2019Ikigo gishinzwe Ibiribwa n\u2019Imiti(Rwanda FDA), bakaba barasanze harimo ibibazo byinshi nko kuba harimo ibinyabutabire (heavy metals) bavanga n\u2019ibyatsi, bikaba bishobora kwica abantu.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cNi yo mpamvu rero tukiri gusesengura ubuvuzi gakondo tureba ibyivanze birimo ubucuruzi bwo kubeshya abantu, tukabitandukanya n\u2019ibizima.\u201d<strong><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Imyaka irenga itatu irashize ishyirahamwe ry\u2019abavuzi gakondo rihagaritswe kubera izo mpamvu zivugwa na Minisitiri w\u2019Ubuzima, ariko bamwe bakaba bakiri gutakamba bavuga ko ubuzima bw\u2019abaturage bukomeje kuzahara bitewe n\u2019uko hari ibyo imiti ya kizungu itabasha kuvura.<\/p>\n\n\n\n<p>Gerturde Nyirahabineza wari Umuyobozi wabo mu Rwanda, yahaye Radio umwezi ikiganiro kuri telefone, asaba inzego zibishinzwe kutazimya umwuga w\u2019abavuzi gakondo, bitewe n\u2019uko ngo wari usanzwe wunganira ubuvuzi bwa kizungu ku buryo bugaragara.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyirahabineza agira ati \u201cUbuvuzi gakondo burahagaze, abantu barakorera mu rwihisho kandi bamwe baratekera abandi imitwe batavura, bakaba ari bo bicira ababigize umwuga bakoresha ibimera bakavura wa mutwe w\u2019igikatu, inzoka n\u2019izindi ndwara zananiranye.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Nyirahabineza ari mu bateguye umushinga w\u2019Itegeko rigenga Ubuvuzi gakondo mu Rwanda, ngo ryavugaga ko ubu buvuzi bwakunganira ubwa kizungu kuko hari indwara butabasha kuvura, zirimo urushwima.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cUbuvuzi gakondo bwahozeho, aba bazungu bazanye ibinini by\u2019ejobundi bagafata imiti ya gakondo bagashyiramo ibinyabutabire, ntabwo tubyanze na byo ni byiza kandi ni iterambere, ariko na none bareke kuzimya umwuga w\u2019ubuvuzi gakondo, nibasuzume barebe abakwiye kuvurisha ibyo bimera byiza dufite mu Rwanda.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Nyirahabineza avuga ko Malaria yirirwa yica abantu ngo isanzwe ivurwa n\u2019icyatsi bita umunyuragisaka, kandi kiri henshi mu &nbsp;Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyirahabineza asaba inzego zibishinzwe gusura aho bakorera kuko harimo ababigize umwuga bishyuriwe na Leta bakajya kwiga mu Bushinwa, hakagaragazwa uburyo umuti utegurwa, uko uhingwa n\u2019uburyo utunganywa.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyirahabineza avuga ko abamuvangiye we n\u2019abandi, ari ababeshya ko bavura inyatsi, akenshi ngo baba ari abapfumu batanga n\u2019imiti babanje kuyitongera, ariko hakaba n\u2019abatazi imiti ndetse n\u2019abayikoresha nabi.<\/p>\n\n\n\n<p>Avuga ko aba batandukanye n\u2019abakora kinyamwuga, bo ngo bakoresha ibimera gusa nta kubivanga n\u2019ibindi binyabutabire cyangwa gukoresha imyuka (bishingiye ku myemerere), ndetse ko Leta yigeze kubishyurira ikiguzi cyo kujya mu Bushinwa kubyiga neza, bagarutse ntibahabwa uburenganzira bwo gukora.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyirahabineza avuga ko kuvura hakoreshejwe ibimera gusa bifatwa nko kugaburira abantu imboga, mu gihe imiti y\u2019ikizungu yo akenshi ngo igira ingaruka mbi ku buzima bitewe n\u2019ibinyabutabire biyigize, akavuga ko ari yo ahanini iri gutera indwara zitandura.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Minisiteri y\u2019Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko irimo kuvangura abavuzi gakondo bakora kinyamwuga, ibatandukanya n\u2019abakoresha ibyo bita imiti bitemewe ndetse n\u2019ababeshya abaturage, kugira ngo igire abo yemerera kunganira ubuvuzi bwa kizungu. MINISANTE&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3587,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,8,26],"tags":[],"class_list":["post-3586","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-imibereho","category-ubuzima-iyobokamana"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3586","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3586"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3586\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3588,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3586\/revisions\/3588"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3587"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3586"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3586"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3586"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}