{"id":3553,"date":"2026-03-20T17:19:03","date_gmt":"2026-03-20T17:19:03","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3553"},"modified":"2026-03-20T17:19:04","modified_gmt":"2026-03-20T17:19:04","slug":"korora-inkwavu-mu-rwanda-umushinga-wakorwa-nudafite-amikoro-menshi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2026\/03\/20\/korora-inkwavu-mu-rwanda-umushinga-wakorwa-nudafite-amikoro-menshi\/","title":{"rendered":"Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n&#8217;udafite amikoro menshi"},"content":{"rendered":"\n<p>Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n\u2019uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk\u2019andi matungo.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni mu gihe ibiciro by\u2019ibiribwa cyane cyane inyama bikomeje gutumbagira ku masoko, ari na ko hirya no hino mu Gihugu hagaragara ikibazo cy\u2019imirire mibi.<\/p>\n\n\n\n<p>Umworozi w\u2019inkwavu utuye mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro ndetse na Minisiteri y\u2019Ubuhinzi n\u2019Ubworozi MINAGRI, na bo bashimangira ko hari benshi mu Rwanda bashobora korora inkwavu.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyirankunzineza, ni ko twahisemo kumwita, yororera inkwavu mu kimeze nka etajeri mu rugo rwe ruto cyane nk\u2019izindi nyinshi mu Rwanda, akaba atunze umuryango w\u2019abantu 15, ariko akaba yarasezeye ku guhaha inyama.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyirankunzineza avuga ko inzu y\u2019inkwavu yabashije kuzubakira ifite agaciro k\u2019amafaranga y\u2019u Rwanda atarenga ibihumbi 60, akaba agorwa gusa no kuzahirira ubwatsi, nta n\u2019imiti arakenera mu gihe cyose amaze azoroye.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu byo zirya hari inyabarasanya, kimari, ibibabi by\u2019amashu bitariho umuti, imigozi y\u2019ibijumba rimwe na rimwe, cyane cyane mu gihe cy\u2019impeshyi, ndetse n\u2019ibindi byatsi by\u2019ubwoko butandukanye bitewe n\u2019icyo abona ko zikunze.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyirankunzineza agira ati \u201cNtabwo ngura inyama kuva aho ntangiye korora inkwavu (hashize imyaka irenga 2), uko ushatse inyama urazirya ntabwo uhangayika ngo \u2018ese ndazikura hehe\u2019, urabona inyama zirahenda, natekereje korora nyuma yo kubona ko ntabonera inyama uyu muryango w\u2019abantu 15.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cKorora inkwavu ni ibintu byoroshye cyane, jyewe mfite izibarirwa hagati ya 30-40, nta muti bisaba kuko atari nyinshi, ku bijyanye n\u2019ibyo zirya, uroye ibintu hafi ya byose zirabirya.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Nyirankunzineza avuga ko urukwavu rukuru rubyara buri kwezi abana hagati ya 8-11, kandi ko buri mwana na wo nyuma y\u2019amezi 4-5 uba ugeze igihe cyo kubyara, mu gihe izitanga inyama zo ziba zaramaze kuboneka na mbere yaho.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri uku kwezi kwa Werurwe habayeho Inteko rusange ya Sena yateranye igasuzuma ibijyanye n\u2019iterambere ry\u2019ubworozi mu Rwanda, aho Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu yasabye inzego zibishinzwe gukangurira abaturage kwitabira ubworozi bw\u2019inkwavu, bitewe n\u2019uko abona ko n\u2019abafite amikoro make bazorora bagasezera ku kibazo cy\u2019imirire mibi.<\/p>\n\n\n\n<p>Prof Dusingizemungu agira ati \u201cUbworozi bw\u2019inkwavu bushobora gutanga ibisubizo ariko ubona ko butitaweho cyane, ni ubworozi budasaba ibiryo bihambaye, inkwavu zigira inyama nziza z\u2019umweru zishobora kugira icyo zihindura mu mirire y\u2019Abanyarwanda.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cInkwavu zororoka vuba ku buryo zishobora gutuma tugira icyo dukora ku mirire isanzwe igorana, nkaba numva abantu basaba ko ubu bworozi bushyirwamo ingufu.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Umuhuzabikorwa wa gahunda yo guteza imbere amatungo atuza mu Kigo RAB cya Minisiteri y\u2019Ubuhinzi n\u2019Ubworozi(MINAGRI), Claire d\u2019Andr\u00e9 Hirwa, avuga ko n\u2019ubwo ingo zo mu Rwanda zirenga miliyoni 3 zikeneye inyama nyinshi, gahunda ya Leta yamaze kwemeza umubare w\u2019inkwavu zizaba zorowe kugera muri 2029.<\/p>\n\n\n\n<p>Hirwa agira ati \u201cUmubare w\u2019inkwavu zateganyijwe muri gahunda ya Leta y\u2019imyaka itanu urahagije bitewe n\u2019uko urukwavu rumwe rubyara abana bari hagati ya 8-12, muri 2029 tuzaba dufite inkwavu zirenga 734,438, (zivuye ku zirenga ibihumbi 654 zabaruwe muri 2024).\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Hirwa akangurira abantu korora inkwavu, aho na we ashimangira ko zidasaba ibintu bihenze, ariko ngo hari benshi bataramenya uko zororwa nyamara bazikeneye, kuko inyama y\u2019urukwavu itagira ibinure, ahubwo igira \u2018proteines\u2019 n\u2019imyunyu ngugu bihagije cyane cyane ku bafite intege nke z\u2019umubiri.<strong><\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n\u2019uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk\u2019andi matungo. Ni mu gihe ibiciro by\u2019ibiribwa cyane&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3554,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,12,8],"tags":[171],"class_list":["post-3553","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-amatungo","category-imibereho","tag-ubworozi-bwinkwavu"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3553","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3553"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3553\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3555,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3553\/revisions\/3555"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3554"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3553"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3553"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3553"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}