{"id":3545,"date":"2026-03-18T17:26:33","date_gmt":"2026-03-18T17:26:33","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3545"},"modified":"2026-03-18T17:43:50","modified_gmt":"2026-03-18T17:43:50","slug":"inzu-ziciriritse-zituzwamo-abamikoro-make-i-kigali-kugeza-ubu-ziri-he","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2026\/03\/18\/inzu-ziciriritse-zituzwamo-abamikoro-make-i-kigali-kugeza-ubu-ziri-he\/","title":{"rendered":"Inzu ziciriritse zituzwamo ab\u2019amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?"},"content":{"rendered":"\n<p>Guverinoma y\u2019u Rwanda ivuga ko yatangiye gutuza abantu b\u2019amikoro make mu nzu ziciriritse zubatswe muri site z\u2019imiturire, n\u2019ubwo kugeza ubu itarabonera inzu abifuza gukodesha bahembwa umushahara uri munsi y\u2019ibihumbi 200Frw ku kwezi. <strong><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Depite Madina Ndangiza yasabye Minisitiri w\u2019Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo yari mu Nteko kuri uyu wa Kabiri, gusobanura ibijyanye n\u2019inzu ziciriritse zizahabwa abahembwa umushahara muto mu Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Depite Ndangiza yagize ati \u201cMuri gahunda ya Guverinoma y\u2019imyaka itanu (kugera muri 2029) buri mwaka mu Mujyi wa Kigali hagomba kubakwa inzu ibihumbi 30, muri zo 70% (zihwanye na 21,000) zigomba kuba ari inzu ziciriritse, ariko nagira ngo mbaze inzu iciriritse ni iteye ite, bijyanye n\u2019ubushobozi bw\u2019abaturage bacu.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri, Dr Jimmy Gasore, yasubije Depite Ndangiza avuga ko ku bijyanye n\u2019inzu ziciriritse u Rwanda ruri kugendera ku gipimo mpuzamahanga giteganya ko urugo rutagomba kwishyura inzu amafaranga arengeje 30% cyangwa 1\/3 cy\u2019umushahara rwinjiza buri kwezi, haba kuyikodesha cyangwa kuyigura bakagenda bishyura make make.<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri Jimmy Gasore ati \u201cIgipimo tugenderaho ni 30% y\u2019ibyo urugo rwinjiza. Ni ukuvuga ngo niba urugo rwinjiza amafaranga ibihumbi 300, iyo rwishyuye ibihumbi 100 ruba rwafashe inzu itaruhenze, ibyo bihumbi 100 bishobora ari ugukodesha cyangwa kwishyura inguzanyo.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Umukozi wa Leta utashatse ko amazina ye atangazwa, uri mu bashinzwe ibijyanye n\u2019inzu zihendutse, yabwiye Radio Umwezi ko&nbsp;kugeza ubu i Kigali hamaze kubakwa inzu 552 zirimo gucuruzwa, aho abantu bishyura make make, ariko ko izikodeshwa zitaraboneka.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni inzu zubatswe mu midugudu itatu iri mu turere tugize Umujyi wa Kigali, aho umudugudu umwe witwa Bwiza uri ahitwa muri Noruveje(i Nyarugenge), undi uri i Gahanga ukaba witwa \u2018River Side\u2019, ndetse n\u2019undi wubatswe i Bumbogo mu karere ka Gasabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Uwo mukozi wa Leta avuga ko inzu ihenze iri muri iyo midugudu ari iy\u2019ibyumba bitatu bito cyangwa bibiri binini, ikaba igurwa amafaranga y\u2019u Rwanda atarenze miliyoni 40, ikazishyurwa mu gihe kiri hagati y\u2019imyaka 20 na 25.<\/p>\n\n\n\n<p>Amabwiriza yo gutanga izo nzu ateganya ko umuntu uhembwa amafaranga atarenze miliyoni imwe n\u2019ibihumbi 200Frw ku kwezi, yishyura iyo nzu atararenga ibihumbi 600 Frw(50% by\u2019umushahara we buri kwezi) kuko banki ngo zongera imifuragiro ya 20% ku giciro fatizo cya 30% cyashyizweho na Leta.<\/p>\n\n\n\n<p>Uwo mukozi yakomeje avuga ko nta mushahara fatizo muto ushoboka washyizweho wo kugira ngo umuntu ahabwe inzu yitwa iciriritse, bitewe n\u2019uko hari hagiyeho ibihumbi 200Frw, ariko abarimu n\u2019abari mu nzego z\u2019umutekano bahembwa ari munsi yayo, ngo barasakuje cyane bavuga ko izo nzu zagenewe abantu b\u2019amikoro make ari bo zari zikwiye guheraho.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu bushakashatsi ngarukamwaka ku murimo bukorwa n\u2019Ikigo cy\u2019Ibarurishamibare(NISR), ubwo muri 2024 buvuga ko Abaturarwanda batarenga 16.5% ari bo bahembwa amafaranga atarenga ibihumbi 100 ku kwezi, mu gihe inzu yitwa iciriritse yo yishyurwa amafaranga ibihumbi 600Frw ku kwezi.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni mu gihe kandi abaturage bakomeje gutaka ko nta nzu zo gukodesha zipfa kuboneka, nyamara kubaka ahenshi byarahagaritswe ndetse no gusenya utujagari n\u2019izubatswe ahitwa amanegeka byo bikomeje.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Guverinoma y\u2019u Rwanda ivuga ko yatangiye gutuza abantu b\u2019amikoro make mu nzu ziciriritse zubatswe muri site z\u2019imiturire, n\u2019ubwo kugeza ubu itarabonera inzu abifuza gukodesha bahembwa umushahara uri munsi y\u2019ibihumbi 200Frw&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3546,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,8],"tags":[169],"class_list":["post-3545","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-imibereho","tag-inzu-zicirirtse"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3545","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3545"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3545\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3548,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3545\/revisions\/3548"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3546"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3545"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3545"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3545"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}