{"id":3538,"date":"2026-03-13T06:35:09","date_gmt":"2026-03-13T06:35:09","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3538"},"modified":"2026-03-13T06:35:10","modified_gmt":"2026-03-13T06:35:10","slug":"rwanda-abaturage-ntibongere-kohereza-amazi-mu-myobo-kuko-ubutaka-batuyeho-bwariduka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2026\/03\/13\/rwanda-abaturage-ntibongere-kohereza-amazi-mu-myobo-kuko-ubutaka-batuyeho-bwariduka\/","title":{"rendered":"Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka"},"content":{"rendered":"\n<p>Abaturage, cyane cyane abatuye ku \u00a0misozi ihanamye mu Rwanda, baragirwa inama yo kutareka amazi y&#8217;imvura yinjira mu byobo byacukuwe mu ngo, ahubwo bagasabwa kuyayobora yose muri ruhurura, mu rwego rwo kwirinda kuriduka k&#8217;ubutaka batuyeho, bakaba batembanwa n\u2019inkangu cyangwa bakagwirwa n\u2019imikingo.<\/p>\n\n\n\n<p>Nakabonye Immacul\u00e9e yarimo gusana inzu ye yubatswe \u00a0mu murenge wa Gitega w\u2019Akarere ka Nyarugenge, kamwe mu duce duhanamye two mu Mujyi wa Kigali, aho abaturage bashobora kugwirwa n\u2019imikingo cyangwa inzu zikaridukana n\u2019imisozi bitewe n\u2019amazi y\u2019imvura yagiye acengera mu byobo byacukuwe, bisanzwe byoherezwemo amazi y\u2019imvura cyangwa ayo mu ngo yakoreshejwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Nakabonye agaragaza impungenge z\u2019uko abatuye hepfo ye bashobora gutembanwa n\u2019inkangu cyangwa imikingo ikabagwira, bitewe n\u2019uko ako gace katuwe kuva kera kandi bakaba bari bamaze igihe bakangurirwa gucukura ibyobo bifata amazi yose yaba ay\u2019imvura cyangwa ayakoreshejwe, bakayagumisha mu ngo zabo aho kuyohereza guteza ibibazo mu baturanyi.<\/p>\n\n\n\n<p>Nakabonye agira ati \u201cKubera ko jyewe ntuye ahantu hari umukingo, amazi ajyamo akoroshya ubwo butaka bw\u2019umukingo, imvura nyinshi nijyamo byazahirima, ariko jyewe ndabireka bigatembera muri rigole y\u2019umuhanda hano hepfo yanjye.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Avuga ko yagiye gufata iki cyemezo nyuma y\u2019uko icyobo kijyamo amazi mabi aturuka muri rugo rwe gitangiye gutoboka kikarekurira imyanda yose hapfo y\u2019urugo rwe, ariko hakaba ari haruguru y\u2019abaturanyi be.<\/p>\n\n\n\n<p>Minisiteri ishinzwe ibikorwa by\u2019Ubutabazi, MINEMA, hamwe n&#8217;Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw&#8217;Ikirere, Meteo Rwanda, bivuga ko bitewe n\u2019uko ubutaka bwamaze koroha cyane nyuma yo kunywa amazi menshi y\u2019imvura, kandi Itumba rikaba ari bwo rigitangira, abantu bose bakwiye kureba niba nta mazi akomeje gucengera munsi y\u2019ubutaka batuyeho.  <\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri ushinzwe ibikorwa by\u2019Ubutabazi, Maj Gen(Rtd), Albert Murasira, avuga ko hari abantu batuye ku butaka buri hejuru y\u2019urutare, kandi ubwo butaka bukaba bumaze koroha ku buryo bushobora gutemba hejuru rw&#8217;urwo rutare bwabaye nk&#8217;igikoma, bugatembana inzu zibwubatseho igihe bwaba bukomeje kwinjiramo amazi y\u2019imvura.<\/p>\n\n\n\n<p>Maj Gen(Rtd) Murasira agira ati \u201cIbi byo kuvuga ngo uracukura umwobo kugira ngo ufate amazi, ntabwo uyafata kuko n\u2019ubundi arakomeza akamanuka(mu butaka),icyiza ni uko habaho imiferegi cyangwa imiyoboro y\u2019amazi yabugenewe iyajyana mu gishanga cyangwa mu migezi(iyakuye mu ngo).\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri Murasira avuga ko arimo kubiganiraho n\u2019inzego zishinzwe imyubakire zirimo Minisiteri y\u2019Ibikorwa Remezo(MININFRA), Umujyi wa Kigali n\u2019indi mijyi yo mu Rwanda, aho bagomba gusaba abaturage gufatira amazi y\u2019imvura mu bigega bikomeye byo mu butaka (bikurungiye), asigaye akaba ari yo ayoborerwa muri za ruhurura aho gukomeza kwinjira mu butaka.<\/p>\n\n\n\n<p>Minisiteri ishinzwe ibikorwa by\u2019Ubutabazi yafashe iki cyemezo nyuma y\u2019uko Iteganyagihe rya buri minsi 10 ritangazwa n&#8217;Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw\u2019Ikirere(Meteo Rwanda), rigaragaza ko muri uku kwezi kwa Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y\u2019ikigero cy\u2019impuzandengo y\u2019isanzwe igwa mu mezi ya Werurwe.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"791\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2026\/03\/Iteganya-March2-1024x791.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3540\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2026\/03\/Iteganya-March2-1024x791.jpg 1024w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2026\/03\/Iteganya-March2-300x232.jpg 300w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2026\/03\/Iteganya-March2-768x593.jpg 768w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2026\/03\/Iteganya-March2.jpg 1056w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Iteganyagihe ry&#8217;iminsi 10 y&#8217;igice cya cya kabiri cy&#8217;uku kwezi kwa Werurwe 2026(kuva tariki 11-20) rigaragaza ko hateganyijwe imvura ibarirwa hagati ya milimetero 35 na milimetero 120, mu gihe impuzandengo y\u2019imvura isanzwe igwa mu minisi 10 ya kabiri y\u2019ukwezi kwa gatatu iba iri hagati ya milimetero 27 na milimetero 110.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubujyanama burimo gutangwa buvuga ko bitewe n\u2019imvura nyinshi imaze igihe igwa, ndetse hakaba hateganyijwe ko izakomeza, harimo inkuba n\u2019umuyaga mwinshi muri iki gice cya kabiri cy\u2019ukwezi kwa Werurwe, Abaturarwanda bagomba gukomeza ingamba zo kwirinda ingaruka zaturuka ku mvura nyinshi, inkuba n\u2019umuyaga mwinshi, bakurikiza amabwiriza bahabwa n\u2019inzego zishinzwe gukumira Ibiza.<\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abaturage, cyane cyane abatuye ku \u00a0misozi ihanamye mu Rwanda, baragirwa inama yo kutareka amazi y&#8217;imvura yinjira mu byobo byacukuwe mu ngo, ahubwo bagasabwa kuyayobora yose muri ruhurura, mu rwego rwo&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3539,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,17,8,18],"tags":[168,167],"class_list":["post-3538","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-ikirere","category-imibereho","category-imihindagurikire-yibihe","tag-inkangu","tag-minema"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3538","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3538"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3538\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3541,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3538\/revisions\/3541"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3539"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3538"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3538"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3538"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}