{"id":3521,"date":"2026-03-03T21:41:52","date_gmt":"2026-03-03T21:41:52","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3521"},"modified":"2026-03-03T21:41:53","modified_gmt":"2026-03-03T21:41:53","slug":"inteko-irashaka-umuceri-wumweru-kandi-uhumura-nkuva-hanze","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2026\/03\/03\/inteko-irashaka-umuceri-wumweru-kandi-uhumura-nkuva-hanze\/","title":{"rendered":"Inteko irashaka umuceri w&#8217;umweru kandi uhumura nk&#8217;uva hanze"},"content":{"rendered":"\n<p>Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w&#8217;Abadepite, ivuga ko Minisiteri y&#8217;Ubuhinzi n&#8217;Ubworozi MINAGRI, hamwe n&#8217;ishinzwe Ubucuruzi n&#8217;Inganda MINICOM, zemeye gushyiraho ingamba zituma umusaruro w&#8217;ibigori n&#8217;umuceri ubasha guhatana n&#8217;utumizwa mu mahanga.<\/p>\n\n\n\n<p>Inteko ivuga ko kuba ubwanikiro n&#8217;ubuhunikiro bw&#8217;ibigori n&#8217;umuceri bidahagije kandi hamwe na hamwe bikaba bitujuje ubuziranenge, biteza umuceri uhingwa mu Rwanda kudakundwa nk&#8217;utumizwa mu mahanga, bitewe n&#8217;uko uba ari mugufi, udahumura kandi utari umweru cyane.<\/p>\n\n\n\n<p>Komisiyo y&#8217;Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n&#8217;Ibidukikije mu Nteko ishinga Amategeko Umutwe w&#8217;Abadepite, yatangaje ibi mu gusesengura Raporo Urwego rw&#8217;Ubugenzuzi Bukuru bw&#8217;Imari ya Leta(OAG) rwakoze mu kwezi kwa Mata k&#8217;umwaka ushize wa 2025, ku gufata neza umusaruro w&#8217;umuceri n&#8217;ibigori ndetse no kuwuhuza n&#8217;isoko.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubugenzuzi Bukuru bw&#8217;Imari ya Leta, icyo gihe bwasanze hari ibikorwa remezo byo gufata neza umusaruro w&#8217;ibirori n&#8217;umuceri, byangiritse ku rugero rwa 33% kandi ko bidahagije.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibyo bikorwa remezo ngo byari bifite ubushobozi bwo kumisha umuceri ku rugero rungana na 9%, mu gihe aho kwanika ibigori hashoboraga kubyumisha ku rugero rutarenga 18%.<\/p>\n\n\n\n<p>Igenzura kandi ngo ryasanze ubuhunikiro bw&#8217;umuceri n&#8217;ibigori bufite ubushobozi bwo kwakira 33% by&#8217;umusaruro wose w&#8217;ibyo bihingwa uboneka mu Gihugu.<\/p>\n\n\n\n<p>Hari n&#8217;aho basanze ibikorwaremezo bidakoreshwa icyo byagenewe, urugero rugatangwa ku bwanikiro 15 bw&#8217;umuceri bwa Koperative ya Rwangingo muri Nyagatare, bwari buhunitswemo ubwatsi bw&#8217;amatungo kandi ari igihe umuceri na wo warimo gusarurwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri icyo gihe cy&#8217;igenzura kandi, Urwego rw&#8217;Ubugenzuzi Bukuru bw&#8217;Imari ya Leta bwasanze umuceri wangirika nyuma y&#8217;isarura uri ku rugero rwa 12.4% na 13.8% ku bigori.<\/p>\n\n\n\n<p>Depite Muzana Alice uyobora Komisiyo y&#8217;Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n&#8217;Ibidukikije mu mutwe w&#8217;Abadepite yagize ati &#8220;Ibi bipimo biri hejuru y&#8217;intego y&#8217;Igihugu yo kugabanya iyangirika ry&#8217;umusaruro kugera kuri 5% muri 2029.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Depite Muzana avuga ko ntaho iyangirika ry&#8217;umusaruro w&#8217;Ubuhinzi rishobora kwirindwa kugera ku rugero rwa 0%, ariko ko Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo urugero rw&#8217;umusaruro wangirika rube ruto cyane.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubugenzuzi kandi ngo bwasanze benshi mu Banyarwanda badakunda amwe mu moko y&#8217;umuceri mugufi wera mu Rwanda, bitewe n&#8217;uko ngo utari umweru cyane kandi udahumura nk&#8217;utumizwa mu mahanga.<\/p>\n\n\n\n<p>Depite Muzana agira ati &#8220;Umuceri uhingwa ukanatunganyirizwa mu Gihugu, ku bufatanye bwa RAB n&#8217;inganda ziwutunganya, hazongerwa ibikoresho n&#8217;ubumenyi hagamijwe kongera ubwiza bw&#8217;umusaruro wawo, kugira ngo haboneke umuceri ujya ku isoko ufite intete zifite isuku kandi zitavanze, ushobora guhangana ku isoko n&#8217;utumizwa mu mahanga.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Ati &#8220;Hari igihe (abaturage) bavuga ko umuceri duhinga utari umweru cyane nk&#8217;uturuka mu mahanga, RAB na MINAGRI bakaba baragaragarije Komisiyo ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gutunganya umuceri usanzwe uhingwa mu Gihugu kugira ngo ushobore guhangana n&#8217;usanzwe utumizwa mu mahanga.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w&#8217;Abadepite, ivuga kandi ko hagitegerejwe amabwiriza agenga uruhererekane nyongeragaciro rwo kwita ku musaruro w&#8217;umuceri n&#8217;ibigori arimo gushyirwaho na Minisiteri y&#8217;Ubucuruzi n&#8217;Inganda, MINICOM.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w&#8217;Abadepite, ivuga ko Minisiteri y&#8217;Ubuhinzi n&#8217;Ubworozi MINAGRI, hamwe n&#8217;ishinzwe Ubucuruzi n&#8217;Inganda MINICOM, zemeye gushyiraho ingamba zituma umusaruro w&#8217;ibigori n&#8217;umuceri ubasha guhatana n&#8217;utumizwa mu mahanga. Inteko ivuga&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3522,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,13,10,11],"tags":[],"class_list":["post-3521","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-inganda","category-ubucuruzi","category-ubuhinzi"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3521","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3521"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3521\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3523,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3521\/revisions\/3523"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3522"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3521"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3521"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3521"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}