{"id":3418,"date":"2026-02-04T18:44:08","date_gmt":"2026-02-04T18:44:08","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3418"},"modified":"2026-02-04T18:44:09","modified_gmt":"2026-02-04T18:44:09","slug":"reg-ikomeje-iperereza-ku-cyateye-ibura-ryumuriro-kuri-uyu-wa-kabiri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2026\/02\/04\/reg-ikomeje-iperereza-ku-cyateye-ibura-ryumuriro-kuri-uyu-wa-kabiri\/","title":{"rendered":"REG ikomeje iperereza ku cyateye ibura ry&#8217;umuriro kuri uyu wa Kabiri"},"content":{"rendered":"\n<p>Urwego rushinzwe Ingufu mu Rwanda, REG, rurasaba Abaturarwanda kwihanganira ikibazo cy&#8217;ibura ry&#8217;umuriro gikomeje kugaragara muri iyi minsi, ariko rukizeza ko kizabonerwa igisubizo ubwo ibyavuye mu iperereza bizaba bimaze kugaragara.<\/p>\n\n\n\n<p>REG itangaje ibi nyuma y&#8217;uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Gashyantare 2026, hirya no hino mu Gihugu habaye ikibazo cy&#8217;ibura ry&#8217;umuriro cyamaze isaha irenga.<\/p>\n\n\n\n<p>Geoffrey Zawadi, Umuvugizi wa REG, yaganiriye na KIGALIINFO ku murongo wa telefone agira ati &#8220;Turisegura ku bakiriya bacu n&#8217;ubwo REG ntacyo idakora mu bushobozi buhari uyu munsi kugira ngo Abanyarwanda babone umuriro udacikagurika, hari byinshi biba byakozwe ndetse na byinshi bikirimo gukorwa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Zawadi asaba Abaturarwanda muri rusange kwihangana bakumva ko ibura ry&#8217;umuriro ari ikintu gishoboka, gihoraho kandi ko nta burangare buba bwabayeho, bikaba ngo biterwa n&#8217;ikibazo cyabayeho mu nzira uwo muriro unyuramo, cyangwa aho uturuka ku ruganda ruwutanga, cyangwa ku ikibazo cy&#8217;agace runaka.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>&#8220;Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuriro ubura, ni yo mpamvu tugira abatekinisiye bakora amasaha 24\/24, icyaraye kibaye mu ijoro ryakeye ku mugoroba turacyarimo kugikorera iperereza kugira ngo tumenye umuzi wacyo w&#8217;aho cyaturutse,&#8221;nk&#8217;uko Zawadi yakomeje abisobanura.<\/p>\n\n\n\n<p>Zawadi avuga ko atakwemeza cyangwa ngo ahakane niba ikibazo cyarahereye ku ngomero z&#8217;amashanyarazi u Rwanda rusangiye n&#8217;ibindi bihugu, nk&#8217;uko ari ho cyagaragaye ubushize.<\/p>\n\n\n\n<p>Avuga ko n&#8217;ubwo bafata ingamba zingana iki kubura k&#8217;umuriro w&#8217;amashanyarazi ari ibintu bisanzwe, akaba agira inama abafite ibikorwa byakwangirika kujya bashaka ubundi buryo nko gukoresha imirasire y&#8217;izuba cyangwa imoteri zitanga amashanyarazi. Mu rugo na ho abantu bakaba bashobora gutunga ibikoresho bisharijwa bikabika umuriro kugira ngo nihavuka ikibazo bataba mu kizima.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibura ry&#8217;umuriro w&#8217;amashanyarazi mu Rwanda ryatangiye kwigaragaza cyane kuva mu mpera z&#8217;umwaka ushize wa 2025, aho kuri uyu wa Kabiri yari inshuro ya gatatu ikibazo kibayeho kikamara isaha irenga.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Urwego rushinzwe Ingufu mu Rwanda, REG, rurasaba Abaturarwanda kwihanganira ikibazo cy&#8217;ibura ry&#8217;umuriro gikomeje kugaragara muri iyi minsi, ariko rukizeza ko kizabonerwa igisubizo ubwo ibyavuye mu iperereza bizaba bimaze kugaragara. REG&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3419,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,8,76,13],"tags":[],"class_list":["post-3418","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-imibereho","category-incamake","category-inganda"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3418","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3418"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3418\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3420,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3418\/revisions\/3420"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3419"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3418"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3418"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3418"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}