{"id":3398,"date":"2026-01-31T21:29:58","date_gmt":"2026-01-31T21:29:58","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3398"},"modified":"2026-01-31T21:29:59","modified_gmt":"2026-01-31T21:29:59","slug":"u-rwanda-ntirukeneye-amata-yihene-rab","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2026\/01\/31\/u-rwanda-ntirukeneye-amata-yihene-rab\/","title":{"rendered":"U Rwanda ntirukeneye amata y&#8217;ihene-RAB"},"content":{"rendered":"\n<p>Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma NST2 izarangira mu mwaka wa 2029, Leta y&#8217;u Rwanda yateganyije gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n&#8217;ubworozi, harimo n&#8217;uw&#8217;amata, ariko mu bigomba gutanga ayo mata ngo ihene ntizirimo.<\/p>\n\n\n\n<p>Hari amoko y&#8217;ihene atanga umukamo w&#8217;amata mwinshi, nk&#8217;iyitwa Damascus (Shami nk&#8217;uko bamwe bayita), ikomoka mu burasirazuba bwo Hagati cyane cyane muri Siriya na Libani, ikaba itanga amata agera kuri litiro hagati y&#8217;eshatu n&#8217;eshanu ku munsi, kandi ikabasha kwihanganira ibihe by&#8217;amapfa.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"605\" height=\"779\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2026\/01\/Damascus-Goat-Baby-1.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3400\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2026\/01\/Damascus-Goat-Baby-1.jpg 605w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2026\/01\/Damascus-Goat-Baby-1-233x300.jpg 233w\" sizes=\"auto, (max-width: 605px) 100vw, 605px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Izi hene zirangwa n&#8217;umutwe munini umeze nk&#8217;ubyimbye mu ruhanga rwazo ndetse n&#8217;amatwi maremare cyane amanuka agana hasi, zikagira icebe n&#8217;amabere manini, ariko umubyimba wazo ukaba muto, kuko ari itungo ridakenera kurya byinshi.<\/p>\n\n\n\n<p>Zirya ibishishwa byaharuwe ku mafunguro agiye gutekwa cyangwa ibisigazwa by&#8217;imyaka yasaruwe mu mirima, cyangwa amababi y&#8217;ibiti bikurira ahantu hashyuha kandi hibasirwa n&#8217;amapfa.<\/p>\n\n\n\n<p>Urubuga Agrinews24 ndetse n&#8217;Ishami ry&#8217;Umuryango w&#8217;Abibumbye ryita ku Biribwa n&#8217;Ubuhinzi FAO, bashimira izi hene kuba zirya bike kandi byoroshye kuboneka mu baturage b&#8217;amikoro make, ariko zigatanga amata menshi kandi akungahaye mu kurwanya imirire mibi.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni ihene zikura vuba kuko nyuma y&#8217;amezi 6-8 iba igeze igihe cyo kwima kandi yabyara akenshi ikabyara abana(abagazi) barenze umwe. Irabonsa neza ndetse igasagurira umworozi wayo amashunushunu (amata y&#8217;ihene) yakuzura litiro hagati y&#8217;eshatu n&#8217;eshanu ku munsi.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni ihene ishoboye guhangana n&#8217;ubushyuhe bwinshi ndetse n&#8217;imihindagurikire y&#8217;ibihe, bitewe n&#8217;uko amatwi yayo maremare, yenda gukora hasi, ayifasha gukonjesha amaraso avuye hirya no hino mu mubiri mu gihe cy&#8217;ubushyuhe bwinshi, agasubira mu mubiri yamaze guhora.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"365\" height=\"547\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2026\/01\/images-1-1.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3402\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2026\/01\/images-1-1.jpeg 365w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2026\/01\/images-1-1-200x300.jpeg 200w\" sizes=\"auto, (max-width: 365px) 100vw, 365px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Ubu bwoko bw&#8217;ihene ntabwo bushobora kuba ahantu hakonje kuko amatwi yazo nk&#8217;urugingo ruyifasha gukonjesha umubiri, iyo ahuye n&#8217;ubukonje bwinshi atangira gukomereka bikayiviramo uburwayi.<\/p>\n\n\n\n<p>Aya matwi kandi uretse kuyifasha kuba ahantu hashyushye, ni itungo ryumva cyane amajwi y&#8217;ibintu biri kure, ikamenya niba hari inyamaswa cyangwa ibindi bintu bishobora kuyigirira nabi igatanga imbuzi, ndetse ikabasha kumenya impinduka z&#8217;ikirere kuko yumvira kure urusaku rw&#8217;imiyaga n&#8217;ibindi.<\/p>\n\n\n\n<p>Kuba Leta y&#8217;u Rwanda yaba iteganya kororera izi hene mu duce dushyuha tw&#8217;i Burasirazuba n&#8217;Amayaga, aho amapfa akunze kwibasira, twaganiriye n&#8217;Umuyobozi w&#8217;Ishami rishinzwe Ubushakashatsi ku matungo mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n&#8217;Ubworozi(RAB), Dr Fabrice Ndayisenga.<\/p>\n\n\n\n<p>Dr Ndayisenga avuga ko Abanyarwanda batazanywa amata y&#8217;ihene (amashunushunu) bitewe n&#8217;uko atari mu igenamigambi ry&#8217;Igihugu, hashingiwe ku bushakashatsi bwagaragaje ko amata y&#8217;ihene adashobora gutanga umusaruro wihutisha iterambere ry&#8217;u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Dr Ndayisenga yagize ati &#8220;Mu ihene twibanda ku zitanga inyama, na ho umukamo tukibanda ku nka, bitabujijwe ko uwashaka korora ihene zitanga amata agamije gukora &#8216;fromage&#8217; yabikora kandi agahabwa ubufasha bwa tekiniki nka serivisi za veterineri, ariko mu ngamba nk&#8217;igihugu hari ibintu tuba twarahisemo.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Icyegeranyo cya MINAGRI cy&#8217;umwaka wa 2024\/25, kigaragaza ko mu Rwanda, muri uwo mwaka, habonetse umukamo w&#8217;amata ugera kuri toni zirenga miliyoni imwe n&#8217;ibihumbi 152 (1,152,514), akaba ari amata yuzuye litiro zirenga miliyari imwe na miliyoni 151.<\/p>\n\n\n\n<p>Aya mata uwayagabanya n&#8217;iminsi 365 igize umwaka abona ko mu Rwanda haboneka umukamo w&#8217;amata ugera kuri litiro miliyoni 3 n&#8217;ibihumbi 157 ku munsi. Ni mu gihe kandi buri Muturarwanda muri miliyoni hafi 14 zituye igihugu, aramutse anywa amata buri munsi yajya abona hafi 1\/4 cya litiro.<\/p>\n\n\n\n<p>Leta y&#8217;u Rwanda ifite Intego yo gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n&#8217;ubworozi bitarenze umwaka wa 2029, bivuze ko buri muntu azajya anywa amata angana na 1\/2 cya litiro ku munsi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma NST2 izarangira mu mwaka wa 2029, Leta y&#8217;u Rwanda yateganyije gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n&#8217;ubworozi, harimo n&#8217;uw&#8217;amata, ariko mu bigomba gutanga ayo&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3399,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,12,8,18],"tags":[],"class_list":["post-3398","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-amatungo","category-imibereho","category-imihindagurikire-yibihe"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3398","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3398"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3398\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3403,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3398\/revisions\/3403"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3399"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3398"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3398"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3398"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}